right side
Abahanzi 10 bazakomeza muri Pggss bazafatanya umuganda n’abaturage
kuya 30-03-2012 saa 13h10' | 38  yanditswe na

Mu gihe buri wagatandatu ari umuganda rusange mu gihugu cyose,abahanzi icumi batsindiye gukomeza mu marushanwa ya Primus guma guma super star bazifatanya n’abaturage bo mu karere ka Gasabo ku musozi wa Jali, muri icyo gikorwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2012.

Mukiganiro n’ushinzwe itangazamakuru muri Pggss Safari Kim Kizito avuga ko iki gikorwa kigomba gutangira vuba, kuko nyuma y’uyu muganda ku itariki 9 Mata uyu mwaka bagomba gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi yo muri 94 rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera.

Si ibi bikorwa gusa kuko tariki ya 29 Mata bagomba no gukina umupira w’amaguru n’ikipe y’abanyamakurukuru hakiyongeraho n’ibikorwa byo gusura imfubyi no kurwanya nyakatsi.

Naho Mushyoma Joseph ukuriye itsinda riri gutegura aya marushanwa avuga ko amasezerano bagirana n’abahanzi ataba ari kuririmba kuko baba bagomba no gukora ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro. Yongeraho ko bafite intego yo kuzamura muzika nyarwanda ku rwego rwo hejuru, kuburyo abahanzi bazajya baririmba bari gukoresha ibyuma imbere y’abantu babicuranga ako kanyabizwi ku izina rya LIVE aho gukora playback.

Iri rushanwa rikazakomereza mu kiciro cyo kuzenguruka intara aho igitaramo cya mbere kizabera mu karere ka Rusizi tariki ya 5 Gicurasi 2012 naho tariki ya 28 nyakanga akaba aribwo 2 bazaba batsinze bazaririmbana n’icyamamare Jason Derulo, uturutse mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano