right side
Abahanzi bakoresha umuduri ntibahabwa agaciro nk’abandi bahanzi nyarwanda
kuya 4-04-2012 saa 14h55' | 1   | | 91  yanditswe na

Iyo ugeze mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yo mu Rwanda, ubona abahanzi bakoresha bimwe mu bikoresho bya gakondo, bari kugenda baririmbira mu mihanda. Basaba ariko bakabaha amafaranga adakwiranye n’ibyo baririmba. Kuri aba bahanzi babona nta agaciro baha ibihangano byabo kandi ari bamwe mubafite umuco mu biganza byabo .

Nyiramfumukoye Ruth ni umwe mu bagenda baririmbira mu mihanda yahano mu mujyi wa Kigali, twahuriye mu gace ka Biryogo, ari kugenda asaba amafaranga 300 ku indirimbo imwe,ariko ukabona abantu nta gaciro ayo mafaranga asabye bayahaye, nubwo aba ari make ugereranyije n’agaciro k’igihangano cye.

Ruth n’umuhungu we Patrick

Uyu mubyeyi uririmbana n’umuhungu we Manishimwe Patrick, baturuka mu murenge wa Muhima bakazenguruka hafi umujyi wa Kigali wose. Uyu mubyeyi ageze ku iduka ryo mu Biryogo, umucuruzi wo muri iryo duka yamuhaye ibiceri 30 mu ntoki.

Uyu muhanzikazi n’umuhungu we bacuranze maze abantu benshi baza kumva ibihangano byabo ku mafaranga 30 gusa. Ese koko birakwiye ko abahanzi bakoresha umuduri bafatwa nkaho atari abahanzi nk’abandi mu Rwanda ? Amarushanwa y’abahanzi baririmba muri iki gihugu amaze kugera ku rwego rushimishije, ariko ugasanga nta abahanzi baririmba umuco cyane abakoresha ibicurangisho bya gakondo bagaragara muri aya marushanwa. Urugero ni irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (pggss) nta muhanzi uririmba ibihangano by’umuco wasangamo,n’andi marushanwa menshi atandukanye.

Umuco ni kimwe abahanzi nyarwanda batari kugenda bitabira guhangaho, Umuhanzikazi Cesile Kayirebwa ni umwe mu baririmba umuco. Ubwo aheruka mu Rwanda yakanguriye abahanzi nyarwanda kwitabira kuririmba umuco wabo aho kuririmba uwo mu muhanga kuko umuziki w’umwimerere nyarwanda wazabura mu gihe kizaza.

Ni kuki se abagerageza kuririmba umuco ntagaciro bahabwa, nabo babashe kugira amahirwe nk’abahanzi b’iki gihe. Abahanzi bakoresha umuduri twaganiriye bose. barasaba ko bahabwa agaciro nk’abandi bahanzi mu Rwanda.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 13-04-2012 saa 04:05"

ninde uzabaha agaciro ?


Andika Igitekerezo Hano