|
right side
![]()
“Abayobozi nta somo bigeze bakura mu myigaragambyo yagiye ikorwa ibasaba guhinduka”,Amnesty International
kuya 25-05-2012 saa 01h01'
| 213 Muri raporo yawo,umuryango wubahiriza uburenganzira bwa muntu Amnesty International yagaragaje ko abayobozi banyuranye nta somo bigeze bakura mu myigaragambyo yagiye ikorwa ibasaba kugira ibyo bahindura,aha kandi ikagaya akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kuba karagaragaje ko gasa nk’aho ntacyo gashoboye mu kubungabunga umutekano. Muri yi raporo ku bijyanye no urebera ihutazwa ry’abasaba impinduka,hatanzwe urugero rw’ibikorwa byakorewe abigaragambya mu gihugu cya Siriya mu gihe umuryango w’abibumbye wareberaga. Mu ijambo rye kuri radiyo BBC, uhagarariye Amnesty International ku mugabane wa Afurika yagaragaje ko ku bijyanye n’u Rwanda muri iyo raporo yabo,basanga harashyizweho amategeko mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu nko gushyiraho itegeko rigenga itangazamakuru kandi Leta ikariha uburenganzira bwaryo (itangazamakuru) ariko akavuga ko hari amwe mu mategeko yashyizweho adakurikizwa neza, aho ngo isanga hari abanyamakuru bagihamagarwa kuko hari ibyo banenze ku mikorere ya Leta. Ku gihugu cy’Uburundi,naho ngo Amnesty International isanga hari imishinga myiza y’amategeko yari yashyizweho aha ikavuga nko gushyiraho urukiko rudasanzwe rwo gukurikirana abakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu mur iki gihugu,ariko ngo igasanga biatarakurikije aho itanga urugero rw’inzegogo za gipolisi n’izishinzwe iperereza zagiye zitotezaabantu ariko na n’ubu Leta ikaba ntacyo ibikoraho mu gihe hasabwe inshuro nyinshi ko hakorwa iperereza kuri ibyo bikorwa. Iyi raporo ikaba isaba umuryango w’abibumbye by’umwihariko akanama kawo gashinzwe kubungabumga umutekano,kwisubiraho kakubahiriza inshingano zako kuko byagaragaye ko kagaragaje intege nke mu byo gashinzwe. Umuryango.com |
