|
right side
![]()
Afite ubunini butamwemerera kwiyambika imyenda !
kuya 23-11-2011 saa 00h09'
| 1 Ku myaka 47, Pauline ubu afite ubunini butamwemerera kugira ikintu akora yemwe byaba no kwiyambika umwambaro,aho ubu abifashwamo n’umugabo we Alex. Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun,uyu mugore yakundanye n’umugabo witwa Alex mu mwaka wa 2002 bifashishije E-mail aho Alex igihe yari agiye kohereza ubutumwa yisanze bwayobye maze bukajya kwa Pauline. Pauline avuga ko akimara koherereza ifoto Alex yahise afunga imachini ye atinya kureba igisubizo yaba amuhaye kuko yumvaga ko ahita amwanga kubera ingano ye.
Ibyo siko byagenze kuko Alex yamushubije amubwira ko akomeje kumukunda. Mu mwaka wa 2005 baribaniye maze imbere y’imbaga basezerana kubana akaramata. Ayo masezerano ariko ntiyegeze aramba kuko mu mwaka wa 2008 baje gutandukana,maze Alex akajya kwishakira undi mufasha. Muri uyu mwaka wa 2011 Pauline yaje guhabwa igihembo cy’umuntu waciye agahigo k’umugore munini ku isi maze yandikwa muri Guinness World Record maze ibi bimuhesha amafaranga menshi. Alex akimara kumenya iyi nkuru yahise agarukira Pauline, maze amuhata urukundo ku buryo yitangariza ko ku munsi wa mbere basubiranye bateye akabariro inshuro 6 ku munsi ngo nubwo bitamworohera kubera ubunini bw’umufasha we, kuko ngo ukuguru kwe konyine kumurusha ibiro,ngo ariko azi uburyo babigenza maze bagafashwa, aho akomeza avuga ko kugeza ubu mu bagore bose bahuye nta wigeze amuryohereza mu gutera akabariro nka Pauline. Ernest NDAYISABA Umuryango.com |
