right side
"Amahirwe yo gutwara igikombe aracyahari",Katarebe Alphonse
kuya 15-05-2012 saa 09h41' | 38  yanditswe na

Nyma yo gutsindwa na Marine FC igitego kimwe kubusa, ubuyobozi bw’ikipe ya police FC buratangaza ko amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka agihari.

Mu kiganiro Katarebe Alphonse umuyobozi w’iyi kipe yagiranye n’izuba rirashe, yavuze ko yagiranye inama n’abakinnyi maze abereka ko imikino isigaye ariyo ikomeye cyane kuburyo iyi mikino bayitsinzwe bahita babura igikombe, akaba asaba aba bakinnyi kwitonda bagakina umupira wabo.

Yakomeje avuga ko umukino bakinnye na Marine wababereye mubi kuko abakinnyi bagiye bishyizemo igikombe mu mutwe bityo bituma badakina neza.

Ikipe ya polisi ishigaje imikino ibiri, umukino ubanza izawukina na Mukura, maze uwanyuma iwukine n’Isonga, uyu mukino wa nyuma ukaba ari ikirarane. Iyi kipe bikaba biyisaba gutsinda iyi mikino yose kugirango itware APR FC igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano