|
right side
![]()
Ambasaderi Donald Koran arasaba abanyarwanda kwisubizamo imbaraga bakubaka ejo hazaza
kuya 13-04-2012 saa 08h29'
| 5 Ibi ni bimwe mu byo ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Koran, yatangaje kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mata, mu muhango wo kwibuka no kunamira abahoze ari abakozi biy’ambasade, bazize jenoside y’abatutsi muri Mata 1994.
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Koran, yagize ati :"turi hano nk’umuryango umwe kandi turi hano kugirango twigire byinshi ku muteka yacu. Nti turi hano kugirango duheranwe n’amateka ahubwo turi hano kugirango duhe icyubahiro abahoze ari abakozi bacu. Akomeze avuga ko ibi byabaye bigomba kubera abanyarwanda ubuhamya bityo bikabafasha kwisubizamo imbaraga bakubaka ejo hazaza, nubwo bigoye ariko bagomba kubigeraho kuko biri kugararagara muri iyi munsi. Hari ubumwe ubukungu n’uburezi kurusha mbere ya 94. ikigombwa gukurikiraho ni uruhare n’imbaraga mu batuye iki gihugu.
Naho uhagarariye minisitiri w’umuco na siporo Laurent Makuza yasabye abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe kuko abakoze ibi bagihari kandi bavuga ko nta jenoside yabayeho. Uhagarariye imiryango y’abahoze ari abakozi muri ambasade Immaculee Mukantaganira yavuze ko umwijima warangiye bityo abanyarwanda bakaba basabwa gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu. Banafasha imfubyi n’abapfakazi bazize jenoside y’abatutsi muri 94.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’ababuze ababo bakoraga muri ambasade y’Abanyamerika no mu bindi bigo by’abanyamerika mu Rwanda n’umuhanzi Kizito Mihigo watanze ubutumwa abinyujije mu ndirimbo, si Kizito gusa kuko hari n’itsinda the Blessed Sisters n’abakozi b’ambasade. Hakaba hanatanzwe ishimwe kuri ambasaderi arihawe n’umwe mu bana babo bakozi kubera uburyo yarihiwe amashuri ya kaminuza none ubu akaba akora muri minisiteri y’ibikorwa remezo.
Muri 94 hishwe abakozi b’ambasade bagera kuri 25, ariko hakaba harabonetse amafoto y’abakozi 22 gusa. Ambasade y’abanyamerika ikaba yarashyizeho ikigega gifasha imfubyi n’abapfakazi b’abahoze ari abakozi b’iyi ambasade mbere ya jenoside yakorewe abatutsi. Sitio NDOLI Umuryango.com |
