|
right side
![]()
Bimwe mu bimenyetso by’uko umuntu afite cyangwa agiye kugira ubumuga bwo mu mutwe
kuya 24-05-2012 saa 23h24'
| 2 Ni hamwe na hamwe uzasanga umuntu abwira undi ngo yarasaze cyagwa akaba yabona umuntu munzira bitewe n’imyitwarire ye ugasanga avuze ko ari umusazi ariko mu by’ukuri umuntu atagiye kwa muganga ngo abone kubimwemeza ntibyoroshye kumenya ko umuntu afite ubumuga bwo mu mutwe, urubugawww.cmha.ca/fr/sante-mentale... rugaragaza bimwe mu bimenyetso 10 biranga umuntu wasaze cyangwa uri hafi gusara. 1. Kumva ibitekerezo bye gusa ko ari byo nyabyo, akumva afite umunezero udasanzwe kandi udafite aho uturuka 2. Kwiyumva mo ikintu atari cyo, nk’ingero akumva ari umuntu ukomeye cyane, w’umutegetsi kandi nyamara ari umuntu usanzwe,kavuga ko afite ububasha bumwe n’ubw’Imana yo mu ijuru, ko baganira, kandi ko ashobora kuyizana kw’isi. Ashobora kumva yaragowe cyane, ko abantu bose bamwanga cyangwa se bamugendaho, akumva ko abantu bose bumva atatera imbere,kandi atari byo. Mbega ugasanga ibyiyumviro bye bitandukanye n’ibya sosiyete arimo. 3. Kumva amajwi cyangwa kubona amashusho mu by,ukuri bitagaragara. Umuntu akumva nk’abantu bamubwira ibintu, ugasanga atega amatwi cyane, ugasanga ndetse ari kuganira n’abantu batagaragara, akavuga akisubiza. Ni hahandi ashobora no gufata inzira akagenda avuga ko hari abantu bamushaka cyangwa bamuhamagaye nyamara ntabo. 4. Imihindagurikire mu bitekerezo ku buryo bugaragara, bituma avuga ibintu biterekeranye. 5. Kugira imyitwarire ikanganye, ibintu byose akabikorana ingufu, cyangwa akabikora birenze urugero. 6. Kugira amagambo menshi cyane 7. kujunjama 8. Kunanirwa kwicara hamwe ugasanga ntajya kure ariko ntanashobora kwicara, ugasanga ahora azenguruka nk’urugo. 9.Kugira amarangamutima adasanzwe, arenze urugero. 10. Ashobora kugira imihindagurikire mu myitwarire ye, atangira kutagira ibyo yitaho, nawe ubwe ntiyiyiteho, haba mu kurya, haba mu myambarire, mu isuku y’umubiri we ndetse n’aho atuye. Nibwo uzabona yambaye ubusa, cyangwa yambaye incocero nyamara atabuze imyenda. Kenshi rero iyo umuntu agaragayeho ibi bimenyetso, ngo ni byiza ko yakwegerezwa muganga cyangwa we ubwe akaba yajyayo bityo akaba yakurikurikiranwa UWASE DENISE umuryango.com |
