right side
Bimwe mu bisubizo bikomeye byahawe abanyamakuru ku bibazo byari biriho icyo gihe
kuya 31-05-2012 saa 10h28' | 3   | 10  | 910  yanditswe na Joseph

Abanyapolitiki kenshi bajya bahura n´ikibazo cyo kubonera ibisubizo abanyamakuru baba bafite dore ko akenshi biba bigoye kuvugisha ukuri kose cyangwa se kubihuza n´ahahise, ahariho cyangwa ahazaza.

Ibisubizo tugiye kwibandaho ni ibyatanzwe n´abanyapolitiki bo mu Rwanda ku itangazamakuru ryaba irya hano cyangwa se mpuzamahanga ndetse n’ibyo baba baratangiye mu uruhame ku bibazo byaba byari bimaze igihe byibazwa.

Ntituri bubashe kwibuka neza amataliki byagiye bitangirwa ariko turibukiranya impamvu byari bibajijwe, ababibajijwe n´uburyo bashubijwe.

1. "Ni ukuri ariko si ukuri kw´Imana"

JPEG - 22.6 ko
Amb Muligande Charles

Iki gisubizo cyatanzwe na Charles Muligande ubwo yari Minisitiri w´Ububanyi n´Amahanga. Umunyamakuru wa BBC yari amutitirije amubaza niba koko nta ngabo z´U Rwada ziri muri Kongo ( ubwo intambara yo guhirika Mobutu yari irimbanyije.

Muligande yamubwiye ko ari ukuli nta ziriyo, umunyamakuru amufatirana n´uburokore bwe amubaza niba koko ari ukuli kw´Imana nta ngaboz’u Rwanda ziri muri Kongo. Muligande yanze kwiteranya n´Imana ye amusubiza ko “ari ukuri ariko atari ukuri ku Imana”.

2. “Niba twaragiyeyo turamaze”

JPEG - 36 ko
Perezida Kagame Paul

Iki ni igisubizo cyavanagaho urujijo n´igihu cyari kimaze igihe ku ngabo z´u Rwanda byakekwaga ko zaba zari mu urugamba rwo guhirika Mobutu. Taliki 7 Mata 1997, kuri Stade Amahoro, mu mbwirwarumahe ye y´Umunsi wo gutangiza icyumweru cy´icyunamo, Perezida Kagame yagize ati : “Niba twaragiyeyo turamaze”.

3. “Niyo mpamvu twoherezayo abasirikali” :

JPEG - 22.6 ko
Amb Muligande Charles

Iki gisubizo nacyo cyatanzwe na Muligande akiri Minisitiri w´Ububanyi n´Amahanga. Umunyamakuru wa BBC yamubajije ku kibazo cy´abasirikali b´u Rwanda barimo bicirwa mu ubutumwa bw´amahoro muri Darfur, icyo gihe yamubazaga niba u Rwanda rutazakura izo ngabo muri Darfur.

Murigande yamushubije ko u Rwanda rutavayo mbere y´ubutumwa, “naho kuba hari abagwa mu mirwano, niyo mpamvu twoherezayo abasirikali”.

4. “Ndi Rwigema rwa MDR si ndi Rwigema rwa FPR” :

JPEG - 11.5 ko
Pierre Celestin Rwigema

Mu gihe MDR yarimo isenyuka, abayoboke bari kumwe na Rwigema Celestini mu ishayaka rya MDR, bamushinje kuba yaba ari inyuma y´isenywa ryayo kandi bamurega kuba ikitso cya FPR muri iyo nkubiri ( byakunze kuvugwa ko FPR yaba yari inyuma y´isenyuka rya MDR).

Mu ukumva ibi birego rero, Rwigema yahumurije abasangirangendo be bo muri MDR, abizeza ko ari :” Rwigema rwa MDR atari Rwigema rwa FPR”. Akaba yarakomozaga kuri Rwigema Fred watangije urugamba rwo guhirika ingoma ya Habyarimana

5. “Kuvuga ngo yataburuwe nijoro byo biterwa n´igice cy´isi urimo” :

JPEG - 12.8 ko
Mayor Fideli Ndayisaba
JPEG - 3.8 ko
Perezida Mbonyumutwa
JPEG - 10.4 ko
Igituro gishya cya Mbonyumutwa

Iki gisubizo cyahawe umunyamakuru wa BBC wari ubajije Fideli Ndayisaba, icyo gihe wayobora Intara y´Amajyepfo, impamvu umurambo wa Dominiko Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda wimuwe mu gicuku.

Byabaye ngombwa ko Ndayisaba amwibutsa ko hose butirira rimwe.

Mbonyumutwa yari yarashyinguwe kuri stade ya demukarasi i Gitarama, ubu ikaba yarasenywe hari kubakwa ibindi. Gutaburura iyi mva byabaye mu gicuku hiyambajwe abanyurur bujya gucya byarangiye yanashyinguwe bundi bushya mu irimbi rusange riri i Muhanga.

6. “Ntawe ugomba kubazwa ibyaha bya se nk´uko ntawabazwa ibya Sebukwe” :

JPEG - 20.4 ko
Perezida Sindikubwabo sebukwe wa Iyamuremye
JPEG - 12.6 ko
Iyamuremye umukwe wa Sindikubwabo
JPEG - 8.7 ko
Makuza Bernard umuhungu wa Makuza Anastase Umuparimehutu mukuru

Ubwo MDR yanshinjwaga ingengabitekerezo ya jenoside, kuri raporo yari yakozwe na komisiyo Abas Mukama, komisiyo yihariye y´abadepite yari yacukumbuye ikibazo cy´ingengabitekerezo cyari muri MDR, bamwe mu bayoboke bayo bashinjwe kuba bari mu bakomeje kuyihembera.

Icyo gihe na Senateri Makuza Bernard yari mu “nyamaswa zivugwa mu mwandiko”. Akaba yaravuzwe cyane muri iyo raporo ndetse akaba yararegwaga n’iyo raporo kuba yarashoraga n’amafaranga mu mashyirahamwe yahemberaga ingengabitekerezo ya jenoside.

Senateri Iyamuremye Agusitini, uyu akaba ari umukwe wa Sindikubwabo wabaye Perezida wa Guverinoma y´Abatabazi yashyize mu bikorwa umugambi wa jenoside y´abatutsi, icyo gihe yibasiye Makuza mu uburyo budasubirwaho amushinja ko ingengabitekerezo ya jenoside ari aka kera ko mu umuryango we.

Akaba yarashakaga kuvuga Makuza Anastase se wa Makuza Bernard wari mu barwanashaka b´imena bashinze MDR Parmehutu itarahwemye kubiba inzangano hagati y’abanyarwanda .

Makuza asumbirijwe rero, byabaye ngombwa ko Makuza yibutsa Iyamuremye ko “ntawabazwa ibyaha bya se ( ibyaha bya se Makuza ) nk´uko ntawabazwa ibya sebukwe ( sebukwe wa Iyamuremye).

Niba nawe hari ibindi bisubizo waba uzi by’ubuhanga bayatanzwe ku bibazo bayrimo imitego yihariye umwanya wa comments urafunguye.

Hakuzwumuremyi Joseph

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na james Kuya 1er-06-2012 saa 06:31"

Muligande bavugaga ko yubaha IMANA ntarabyumva ariko burya" Imana iyo uyikomeyeho nayo igukomeraho" ubu n’ubutumwa ngeneye abasomyi b’umuryango.com

#2.Yanditswe na Jean Kuya 1er-06-2012 saa 02:53"

Igisubizo cya Makuza nicyo kirimo ubwenge Muri philosophie bayita ad hominem.Naho Muligande ni umukirisitu Imana Izamwiture ko yanze kuyitenguha bityo imbere ya micro akemera kuyihamya atitaye ku mugati yahabwaga na Leta

#3.Yanditswe na scientist in arthmetics Kuya 31-05-2012 saa 14:32"

hahahhahhahhahhahhahha ! ni ukuri kw’impamo pe ! si ukuri kw’Imana ! Na Rwigema rwa MDR utari rwigema rwa FPR baransekeje pe !


Andika Igitekerezo Hano