right side
Bimwe mu bintu byafashije Hollande gutsinda Sarkozy
kuya 7-05-2012 saa 07h09' | 611  yanditswe na Olive Mukahirwa

Nyuma y’imyaka itanu ari president w’ubufaransa , Nicolas Sarkozy yatsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu, atsinzwe na Francois Hollande, ukomoka mu ishyaka ry’abasosiyalisite ku majwi 52 kuri 48.

Ese kuba Nicolas Paul Stephane Sarkozy, atsinzwe , abafaransa bamunenga iki kugira ngo bamukureho ikizere ?

Ni iki yagombaga gushyira mu bikorwa akacyirengagiza ?, nyuma y’ibi se nta byiza sarkozy yaba yarakoze ?

Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa yabaye tariki ya 22 Mata 2012, Francois hollande niwe wari ufite amahirwe menshi yo gutsinda amatora , iyi nzobere muri politike mpuzamahanga ndetse n’ubufaransa by’umwihariko, Hollande yagaragarije abaturage ko mubyo azakora nibamugirira icyizere harimo kuzamura ubukungu bw’igihugu , gukorana n’abashoramari batandukanye hirya no hino ku mugabane w’uburayi, guteze imbere ubutabera , kugabanya ubushomeri no gukumira ikintu icyo aricyo cyose cyasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu yirinda cyane ibyabaye ku buyobozi bwa sarkozy, maze nyuma y’ibi abaturage b’ubufaransa hirya no hino ku isi bamuhundagazaho amajwi , ubu akaba abaye president w’Ubufaransa uturutse mu ishyaka ry’abasosiyaliste.

Bimwe mu byatumye Francois hollande agirirwa icyizere cyo kuba yaba umukuru w’igihugu binarimo kuba ibyo Nicolas Sarkozy yari yarijeje abaturage mu gihe yiyamamarizaga kuba president w’ubufaransa muri 2007, atabishyize mu bikorwa. Ibyo Sarkozy atagezeho birimo nko kuba yarashyize icyuho mu bukungu bw’igihugu wasangaga ubukungu butava aho buri mu myaka itanu ishize, dusubije amaso inyuma kandi dusanga ubukungu bw’iki gihugu bwaratangiye kudindira ku buryo bugaragara muri 2008, ubwo ibihugu by’iburayi bikoresha ifaranga ry’iri Euro, agace bita mu rurimi rw’icyongereza “EURO ZONE” kibasirwaga n’ikibazo rusange cy’ubukungu bityo na Sarkozy abigiramo intege nke maze aho kwitwa umuyobozi w’impinduramatwara , abafaransa bahita bamuhimba akabyiniriro ka Fireman, tugenekereje mu Kinyarwanda twakwita Rutwitsi.

Uretse kuba ubuyobozi bwa Sarkozy bwararanzwe n’ikibazo gikomeye cy’ubushomeri aho imibare igaragaza ko ubushomeri bwazamutseho 10 ku ijana mu gihe nyamara sarkozy yari yarabijeje ko ubushomeri agomba kubushyira munsi ya 5 ku ijana, Sarkozy na none yaranzwe no gutuka abanyamakuru n’abayobozi b’ingenzi bityo nabo bagenda bamukuraho icyizere . Urugero ni nk’umwe mu bayobozi bakoranaga Francois Bayrou wamumenyesheje ko atazamutora nyamara mbere yari yaramwijeje ijwi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Chinadaily.com kandi anavuga ko ingeso yo gusuzugura abayobozi bagenzi be, Sarkozy yanayigaragaje tariki ya 02 Gicurasi uyu mwaka, ubwo yari mu kiganiro mpaka na mugenzi we bari bahanganiye kuyobora ubufaransa Francois Hollande , avuga ko imigabo n’imigambi ya Hollande idafite ishingiro.

Bimwe mu byo yakomeje kunengwa n’abantu batandukanye kandi nuko Sarkozy yaranzwe no gutandukana n’abagore be kugeza ubwo yatandukanye n’abagore babiri magingo aya uwo abana nawe akaba ari umugore wa gatatu witwa Carla Bruni-Tedeschi.

Gusa ariko nubwo gusenya byoroha kuruta kubaka nk’uko Professeur Phillipes Moreau Defarges, abivuga, mbere no mu gihe cy’idindira ry’ubukungu mu bufaransa , Nicolas Sarkozy hari ibintu byiza yagiye akora .

Kimwe n’ibindi bitandukanye Nicolas Sarkozy yateje imbere gahunda yo kubungabunga ibidukikije aho yagiye yitabira amanama atandukanye ku ihindagurika ry’ikirere. Aho ni nko mu nama yabaye muri2009 i Copenhague muri Danemark, indi yabaye 2010 I cancun muri Mexique ndetse n’indi yitabiriye muri 2011 i Durban muri afrika y’epfo, izi nama zose Nicolas sarkozy yazigizemo uruhare rukomeye ahanini rushishikariza abakuru b’ibihugu bagenzi be kubungabunga ibidukikije.

Nyuma yo kwemera ko atsinzwe, Nicolas Sarkozy yashimiye mugenzi we bari bahanganye Francois Hollande maze amwifuriza kuzagira ibihe byiza mu kazi ke.

Hollande abaye umuperezida w’ubufaransa uturuka mu ishyaka ry’abasociyaliste nyuma y’imyaka 17, uwaherukaga akaba Francois Mitterand

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.comigihugu, atsinzwe na Francois Hollande, ukomoka mu ishyaka ry

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano