|
right side
![]()
Bugesera : Abafite mitiweli ya 2013 nibo bari bemerewe kurya ku kaboga k’imvubu
kuya 16-05-2012 saa 13h26'
| 4 Mu Umurenge wa Mayange , Akagali ka Kagenge, ho mu Karere ka Bugesera, mu urukerera rwo kuri uyu wa gatatu habonetse imvubu bigaragara ko yari yavuye muri rumwe mu nzuzi cyangwa ibiyaga biri mu Karere biba ngombwa ko abashinzwe umutekano bayirasa irapfa ngo itagira abantu iza gukomeretsa. Kubera ko rero imvubu iribwa, byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Umurenge bushyiraho ibyo uri buryeho asabwa kuba yujuje. Byari ugukumira abantu kuko nabyo byashoboraga guteza umutekano muke. Nibwo kugira ngo uboneho ku muhore w’iyo mvubu wabanzaga ukerekana ikarita yawe ya mitiweli yo mu mwaka uza wa 2013.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange Francois Nkurunziza yadutangarije ko bashyizeho ubu buryo kugira ngo hataba andi mahane : ’’Abaturage bari benshi bashaka kuryaho kandi hari abemeza ko iryoha atari ubwa mbere bayiriye, twasabye mutuelle y´umwaka utaha wa 2013 kuko uyu turi kuri 98%. Ku ikubitiro 40 bakaba bahise bayishyura’’. Iyi mvubu yakoze ibirometero bigera ku 10 ubaze ahantu hari uruzi cyangwa ikiyaga yaba yaturutsemo kiri hafi y’Umurenge, ikaba yari iryamye haruguru y’urugo rwa Mpabwanimana Aloys utuye mu Kagali ka Kagenge Umudugudu wa Gitaramuka. Umwana we wasohotse mu gitondo yabonye ikintu atazi asubira mu nzu ahamagara nyina nawe arakiyoberwa nibwo bahamagaraga se we akabasha kumenya ko ari imvubu. Yahise ahuruza ubuyobozi bw’Umurenge, nabwo buhuruza Polisi n’Abasirikari basanga iyi mvubu yavuye ku urugo rwe ijya mu urutoki rwo ku rundi rugo. Inzego z’umutekano zaje gufata icyemezo cyo kuyirasa kuko kuyisubiza ku Uruzi rw’Akagera cyangwa ku kiyaga cya Kidogo byari bigoye kuyigezayo nta muntu ihungabanyije dore ko urwo ruzi n’icyo kiyaga biri hafi ku 12km unyuze inzira y’ikirere. Ubuyobozi bw’Umurenge bwadutangarije ko abaturage barenga 400 babashije kubona ku nyama zayo dore ko ngo yaba yavuyeho inyama zirenga ibiro 700. Muri iki gihe cy’imvura y’itumba, inzuzi n’ibiyaga byaruzuye biteza imyuzure hamwe na hamwe mu Karere ka Bugesera. Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, akaba yasabye abaturage gukomeza kwirinda icyabahungabanyiriza umutekano harimo no gutanga amakiuru ku kintu cyose batazi babonye aho batuye niyo cyaba inyamaswa. Ndayisaba Ernest Umuryango.com |
