|
right side
![]()
Chris Brown aramagana ubwicanyi buri kubera muri Siriya
kuya 30-05-2012 saa 02h26'
| 48 Umuhanzi chriss Brown aramagana ubwicanyi buri kugenda bukorerwa mu migi itandukanye yo mu gihugu cya Siliya (Syrie) kuko buri kugenda bwica inzirikarengane nkuko yabyanditse ku rukuta rwe rwa twitter. Ubu bwicanyi buri kubera mu gihugu cya Syliya cyane cyane mu mugi wa Houla,bwahagurukije chriss Brown bituma avuga ko ibiri kubera muri iki gihugu ari ubwicanyi buteye ubwoba, akaba asanga abantu bakwiye kuburwanya. Ibi nibyo byamuteye gusaba abafana be aho bari hose gufasha igihugu cya Siliya bagafasha imfubyi n’abapfakazi iyi ntambara iri gusiga.Akaba yakomeje avuga ko anenze Kofi Annan ushinzwe iki kibazo. Chriss Brown abaye umuhanzi wa mbere wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no ku isi yose ugaragaje igitekerezo cye ku bwicanyi bumaze igihe kinini bubera mu gihugu cya Siliya. Sitio NDOLI umuryango.com |
