right side
Dady de Maximo yandikiye Bahati Grace ubutumwa bwo kwihanganisha
kuya 22-04-2012 saa 13h13' | 14   | 1943  yanditswe na

Nyuma yaho uwahaze ari miss w’u Rwanda muri 2009, bivuzwe ko atwite, umwe mu bategura amarushanwa ya banyampinga mu Rwanda Dady De Maximo yamwandikiye ubutumwa bwo kumwihanganisha abinyujije ku urubuga rwa facebook.

Dore urwandiko yamwandikiye

Kuri BAHATI GRACE, Nshuti yanjye,Munyarwandakazi nkunda.Nyuma y’inkuru na commentaires zabo duhuje igihugu niyemeje kukwandikira ngirango nifatanye nawe muri ibi bihe,singize icyo ntangaza ku nkuru ivugwa ko utwite nibijyanye na Miss utwite ahubwo nifuje kukwandikira nka BAHATI namenye nk’umukobwa ufite ubwenge wita kuby’igihugu akanamenya ibyamahanga,akifuza kumenya,ugira ubupfura,ukunda abantu,wizihiye umuryango akomokamo,inshuti ya benshi mwiganye nabo mwakoranye mu Rwanda. Nk’umunyarwanda nkanjye uzi kuvugwa neza cyangwa nabi uko bimera k’umuntu, nk’umuntu wabonye ko mu byiza ukundwa mu bihe bikomeye ukajugunywa nagirango nkukomeze kandi ngusabe kugirango ingufu zawe n’imitekerereze byawe utumbirire Uwiteka kuko niwe ugukunda kuturusha,arakuzi kandi aho ugeze niwe. Babyise ibyago abandi babyita amahano kandi ku misozi dutuyeho kubera iterambere ubu dusangira n’abahekuye u Rwanda kandi tugaseka tugahana ibiganza,tugasabana umunyu nkibaza rero aho twe twahera tugutera amabuye.Ese njye ndinde wo kukuvana mu ntama ?Nkwandikiye nka Bahati nzi ibya Miss ndabyirengagije.Niko ko Rwarakabije na Ninja abo bari abacengezi ruharwa mu minsi ishize ubu dusigaye dusangirira ku nkongoro zimwe ninde Munyarwanda wabikozeho commentaires,Njyewe uwo Ninja banza ubu ari colonel niba ntibeshye ipeti rye,tariki ya 22/06/1998 badutegeye Nyange-Rambura ya Kibuye turi muri bus Onatracom sukuyirasa sugutwika mu minota 15 busa yarimo 206 twayirokotsemo turi 41 abandi bose barapfa,ubu se Uwo Ninja ntiyagabiwe ??? Ko baturashe se abana bagapfa,ababyeyi etc etc ubuse tumurege abo bapfuye bagaruke ?hanyuma se nuruhe rukiko tumuregamo i Rwanda ? ariko niyitonde tuuuu bizagaruka.Ntatandukiriye mvuze biriya kugirango dutekereze muti Bahati yishe umuco ????uwuhe muco tukigira mu Rwanda,Kubyina se,guhamiriza se nibyo muco gusa ????I Kinyarwanda ko gicika tugaceceka,ibirano bikitwa Brigde tugaceceka nkaho abo tubyandikira babisomye mu Kinyarwanda hari aho byabakomeretsa ko tubyakira raaa ? K’umuntu yirega atanakweretse aho yatabye abawe akababarirwa raaa ? Nonese byo ko twabyakiriye ?Kuki twakoresha umuco ahantu hamwe ahandi tukabyirengagiza ? Ko twemera abana bakaribwa n’imiryango yabo,ipfubyi zikabura kirengera,ibimuga byo kurugamba tukabitererana,abayobozi ntibakore akazi kabo neza kugeza naho Nyakubahwa Perezida asigaye ajya gukemura ibibazo by’imirima y’abaturage nkaho abayobozi bo hasi bo batabimukorera tukarengera umuyobozi akariganya umuturage byose ni umuco ? Nshuti Bahati ndakwandikira nk’inshuti yawe na k8 nirengagije ibyanyu,ndakwandikira nk’inshuti sinanditse nku rwego rw’akazi uzambazi nko mukazi nzamusubiza,ariko twivanga ibintu ngo umuntu yishe umuco,yaciye inka amabere kandi abaryi binyama nimirizo yazo bigaramiye. Ntago nemerako twiha uburenganzira bwo gutuka umuntu ngo yakoze iki niki ese byo ko byaba wenda byabaye byo BAHATI wacu se tumujugunye ? UWAWE AKURUTIRA AMAFUTI uwo ni umugani nahimbye,ariko se bangahe dufite mu miryango yacu bashobora kuba bakora icyo mwise ishyano.Mu Nteko nabo badohoye reka byite gutyo impinja zigiye gushira noneho uwaba yahisemo kubyara tumuhe akato ?nonese niba ukuyemo inda bamuha certificate akanicara muri sale d’attente nta mumpu kandi agiye kwica kuki ugiye kubyara tutamurekera impundu akwiye.Ese twe turi gusakuza muri za commentaires turi bande ?twitwara dute iwacu mu ngo ? Mukazi se ?mubyo dukora ?uza gukomenta kuri iyi wall yibuke ko nanditse nk’inshuti ya BAHATI na K8 ntago ari mu rwego rw’akazi kandi aho guta umwana nkuyu ngo ni akazi nkumuntu expert mu by aba Miss nareka ako kazi kuko kukagumana naba mpisemo ibyo ngakuramo kurusha umwana wacu w’umunyarwandakazi.Nakoze amakosa menshi mu buzima nk’umuntu ngereranyije ayanjye nibi abandi bise ishyano wowe nakugira umutagatifu.Nta marangamutima nshyizemo nataye ibyanjye kenshi kubera gukunda abantu no kubera gukunda u Rwanda n’abanyarwanda nuyu nawe mumundekere kuko hari benshi bariho mu Rwanda baziko ari beza kandi we aturusha ubwiza k’umutima, bantu beza babatagatifu bari kw’Isi,mwe mwese banyirubutungane musigeho kuko ubumuntu bwe turi kubwangiza aritwe afite kandi ejo bundi hashize hari njyewe,ubu niwe,ejo hazaza mu minsi iyi ni wowe wundi.Komera muri ibi bihe kandi IMana iragukunda,n’abawe nubwo twaba turi bake turahari kandi aho guhitamo uwo Muco abandi bahananira kw’izina nkagutererana nahitamo wowe kuko ubu urankeneye kuruta uko uwo muco unkeneye.Baha U Rwanda si imisozi gusa U Rwanda nitwe,ni wowe,n’abandi ninjye kandi aho gukunda imisozi n’ibibaya nahitamo wowe uko umeze kose nibihe urimo byose kandi kunda uwo mwana kuko afite amateka,umwana wazwe ni we ukura .Imana ikurinde kandi abantuka kubera ko nifuje kugukomeza mbahaye rugari njye nishima ariko umunyarwanda yishimye.

Miss Bahati yatorewe kuba Nyampinga mu mwaka wa 2009.

Ese Bahati Grace arasubiza Dady ? reka dutegereze turebe igisubizo.

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 27-04-2012 saa 09:06"

Ncuti bavandimwe,Grace nta kosa yakoze,ntiyaciye igihugu umugongo, niba ibyo bavuga ariko biri, ku ruhande rwanjye niyonkwe, kuko kuba nyampinga ugatwara iyo nda ukayihisha cyangwa ukayikuramo ntabwo aribwo butwari (Kuko hari benshi mubitwa ko bambitswe iryo kamba utabara inda batwaye kandi utabaza umwana numwe, Grace nta muco yataye.kuko baravuga ngo mbere yo gutokora imboni y’ijisho rya mugenzi wawe hera ku mugogo uri mu jisho ryawe. banyarwanda utunga umuntu urutoki rumwe izindi enye zikureba.

#2.Yanditswe na -xxxx- Kuya 27-04-2012 saa 09:03"

Ncuti bavandimwe,Grace nta kosa yakoze,ntiyaciye igihugu umugongo, niba ibyo bavuga ariko biri, ku ruhande rwanjye niyonkwe, kuko kuba nyampinga ugatwara iyo nda ukayihisha cyangwa ukayikuramo ntabwo aribwo butwari (Kuko hari benshi mubitwa ko bambitswe iryo kamba utabara inda batwaye kandi utabaza umwana numwe, Grace nta muco yataye.kuko baravuga ngo mbere yo gutokora imboni y’ijisho rya mugenzi wawe hera ku mugogo uri mu jisho ryawe. banyarwanda utunga umuntu urutoki rumwe izindi enye zikureba.

#3.Yanditswe na -xxxx- Kuya 27-04-2012 saa 02:00"

We need to learn how not to blow things out of proportion. Who knows what will become of that child ? How many others have done worse things. Thanks Dadi for being reasonable.

#4.Yanditswe na -xxxx- Kuya 26-04-2012 saa 13:07"

Dady god bless you.twebwe abanyarwanda dukwiriye kwisubiraho tukisuzuma neza.tukareba aho duhagaze,ibyo tuvuga,nibyo twumva.harabishimye kbra umwari wacyu Bahati.bahati my sister,kwamburwa ikamba ntabwo uzaba wambuwe ubuzima.wowe uzarebe umwana wawe kndi uwiteka ari hafi yawe.ureke abavuga,bazatahira kuvuga.bavuga.Dady ,wowe uvuze neza cyane.ureke abashiraho ama cmmnter atampereje agacyiro.

#5.Yanditswe na -xxxx- Kuya 26-04-2012 saa 10:19"

nari ngatangaye undi wavuga ubu bugambo ! ese ko ukunda abasore burya bwose na ba Miss urebaho ?

#6.Yanditswe na -xxxx- Kuya 25-04-2012 saa 02:16"

yewe, ndumiwe, nakekaga ko uyu muhungu ajijutse ariko ndumiwe !!! ubuse Rwarakabije no gutwita k’umukobwa bihuriye he ? Urababaje !!!!!

#7.Yanditswe na -xxxx- Kuya 24-04-2012 saa 07:24"

Kabisa Grace aciye agahigo !Nonese siwe ubanjirije abandi ba Nyampinga mu gutwita kdi wenda akaba azamubyara.Bravo !

#8.Yanditswe na -xxxx- Kuya 24-04-2012 saa 02:23"

Dady de Maximo ! urakize cyane kuko abantu nkawe baba hake cyane ndetse uri umuntyun wumugabo ntarabonaho mubuzima bwanjye ! nibyo uyu mwana miss Grace Bahati abaye aba twite ndumva ataciye igihugu umugongo nibintu bisazwe cyan emubuzima bwa muntu kuko ntamuntu yishe ndtse ntanuwo bibangamiriye ubuzima. aho kumuhumuriza baravuga amagambo yo kuca umungongo njye kubwanjye Grace ntacyaha yakoze abaye yari afite iryo kamnba rya nyampinga w’urwanda nibarimwambure barihe undi nawe bareke yibereho. niyonkwe

#9.Yanditswe na -xxxx- Kuya 23-04-2012 saa 09:21"

UWAWE AKURUTIRA AMAFUTI ???!!!! Mbega umugani. Ni insigamigani se cyangwa ni umugani. Dady adusobanurire ! Mbega umusore, Mana y’i Rwanda uyu atewe n’ibiki ?

#10.Yanditswe na -xxxx- Kuya 23-04-2012 saa 08:19"

Akwiye gusubizwa n’umuvugizi wa Guverinoma, naho Bahati ntiyabishobora !

1 | 2

Andika Igitekerezo Hano