|
right side
![]()
Dore Ibisobanuro ku kamaro ko kwisiramuza(mu kwirinda indwara no mu buriri)
kuya 6-05-2012 saa 11h16'
| 1 Kwisiramuza bifite uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwandura HIV aho bavuga ko abadasiramuye bashobora kwandura agakoko gatera sida inshuro ebyiri kurusha abasiramuye n’ izindi ndwara zandurira mu myanya ndanga bitsina. Amakuru tuvana ku murongo wa interineti www.tasante.com avuga ko abagabo bakorewe ho ubushakashatsi byagaragaye ko abadasiramuye bari bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi yitwa “HPV:Human Papilloma Virus “ itera canceri y’igitsina cy’ umugabo cyangwa ibyo bita mu bagabo na cancer y’nkondo y’ umura mu bagore kurusha abasiramuye bakora imibonano kimwe. Gusa gusiramura nyako kwemewe ni ugukorewe kwa muganga wemewe na leta kuko iyo bikorewe ahatizewe na byo bishobora kugira izindi ngaruka ku buzima ( infections, gukomereka , …). Kwisiramuza ariko n’ubwo bigabanya ibyago byo kwandura ntibivuze ko bihagije mu kwikingira HIV ahubwo byunganira ubundi buryo bumenyerewe bwo kwirinda ( kwifata, agakingirizo , ubudahemuka ). Hari benshi bakunze kuvuga ko kwisiramuza bigabanya ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina ariko uru rubuga ruvuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro ko ahubwo birusha ho kugenda neza kuko uba utababara cyangwa ngo utinye gukomereka mu gihe cy’imibonano. UWASE DENISE umuryango.com |
