right side
Ese koko guhera kw’igitsina cye mu cy’umugore bari gutera akabariro byaturutse ku marozi ?
kuya 17-05-2012 saa 04h44' | 7   | 2523  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Muri iyi iminsi hari amashusho amaze iminsi mike azenguruka ku mbuga za interineti cyane kurubuga rwa Youtube (http://www.youtube.com/watch?v=h-UN...),ahagaragazwaga umugabo w’umunyakenya wari guasambana n’umugore utari uwe, nawe we muri icyo gihugu,ariko bikaza kurangira bananiwe gutanduka kuko igitsina cye cyari cyafatiwe mucy’umugore bari guhuza urugwiro.

Aha hahurujwe inzego zitandukanye zirimo iza gisirikare,iza gipolisi ndetse n’abatara amakuru benshi baba abafotora cyangawa abafata amashusho ndetse n’abandi bantu bazaga kwirebera ayo mahano. Buri wese yavugaga ko aba bantu barozwe n’umuwe mu bafasha babo dore ko bose bari baciye inyuma abo bashakanye.Uretse n’aba bo muri Kenya,mu guhugu cyacu byigeze bibaho,nabyo abantu bati barozwe da !

Nyuma y’izi mpanuka zombi rero,twifuje kubamenyera no kubagezaho icyaba gitera iyi mpanuka.

Iyi mpanuka abantu benshi ntibayizi,ahubwo iyo bumvise uwo yafashe,bihutira gutekereza ko yarozwe.Ibyo rero siko bimeze nubwo aha ntashobora kwirengagiza ko n’ubwo burozi muri ibi buhugu byacu bya Afurika bushobora kuba bubaho cyane .

Ugufatwa kw’igitsina gabo mu cy’umugore (penis captivus) biterwa n’iki ?

Ibi biri mu bintu biza bitavuye ku bushake bw’umuntu,ahubwo bikaza byizanye nkuko bizwi ku izina rya reflexe anormal mu rurimi rw’igifaransa,aha tukaba twabishyira mu rwego rumwe no guhumbya amaso,kwayura n’ibindi.

Ifatirwa ry’igitsina cy’umugabo mu gitsina cy’umugore rero,biterwa n’uko imitsi igize igitsina cy’umugore mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina iba yareze cyane,bityo hakaba igihe ihise ihama mu mwanya umwe (La femme ne peut pas relaxer ces muscles) aribwo iba ikaciye neza igitsina gabo bityo umugabo akaba adashobora kwiyaka umugore nta bundi buryo bukoreshejwe.

Ni gute wavura iyo mpanuka ?

Uretse guhita uhuruza imbangukiragutabara,rimwe na rimwe bamwe ugahita wirukira mu bapfumu n’abavuzi ba kinyarwanda,uburyo bwo kuvura iyo ndwara ni bumwe kandi bworoshye.

Ambara gant,maze wohoreze urutoki rumwe mu kibuno cy’umugore cyangwa ubwire umugore abyikorere,ya mitsi yo mu gitsina cy’umugore isa n’iyahagaze (yaheranye igitsina cy’umugabo) gukora irahita irekura ako kanya.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na s i a Kuya 5-06-2012 saa 10:00"

hhehehehhehh ! ibi bintu nigeze kubyumva mu rwanda kuri nyakubahwa umwe wari wagiye gupfubura umugore w’abandi ! sinari nzi ko bikibaho pe !

#2.Yanditswe na Maman Kuya 23-05-2012 saa 08:54"

Mwanadushakiye se undi muti utama abagabo bari kutwangiriza abana babokobwa bababeshya urukundo bagumayo koko.Ubukoko umugabo ubyaye,arifata agasambanya umwana wa 23ans amwizeza ibidashoboka,hari ibibi birenze aho.

#3.Yanditswe na Muganga Kuya 20-05-2012 saa 15:24"

Ibyo birashoboka ariko kandi siko bivurwa kuko ubikoresheje urutoki rumwe ahubwo byarengaho gupfa kuko imitsi ntiyikoma,bakoresha tap cyangwa gukoma amatako,ubundi ujya kwa Muganga.

#4.Yanditswe na gedeon Kuya 20-05-2012 saa 03:34"

ese iyo mboro yaba ireshya ite wenda hari ni zimwe ndende nkajye wifitiye ngufi no kuyigeza mu gituba numva arakazi katanyorohera ubwo yazafatwa gute

#5.Yanditswe na Rwangombwa Kuya 19-05-2012 saa 01:12"

Ko numva muhakana se mwazagerageje mukareba, biterwa niyo hagize igikanga uwo mugore hahita hafunga ukagira ngo ni vierge, igitsina cy’umugabo uko giteye rero hejuru hameze nk’ingufuri y’igare kwinjira biroroha ariko gusubira inyuma agafatwa muri cya gice cyo munsi ya gland

#6.Yanditswe na aimablus Kuya 17-05-2012 saa 10:13"

uratubeshye ibi bintu ntibyakizwa nurwo rutoki

#7.Yanditswe na Umuyuda Kuya 17-05-2012 saa 08:38"

Ntimukabeshye ! Ese igitsina cyumugabo cyafashwe gifite umurego iyo urangiye ntikiba gito bityo kigasohoka mu cy’umugore nta nkomyi ?!! Muratubeshye kabisa ! Ahubwo icyo gihe ndabyibuka hano mu Rwanda biba muri ayo masaha Sebarenzi yagombaga gufatwamo noneho akaba yanicwa ! Ariko abari babizi baramufashije aratoroka abashakaga kumuvanga muri ako kavuyo k’ibitsina byafatanye bacyura umunyu ! Byaratahuwe nabyo ! Ibi by’abafatanye byarimo bibera igikondo hafi yo kw’ishuri APEHOTE ! Hari muri 2000 !


Andika Igitekerezo Hano