right side
Ese koko umujyi wa Muhanga uza kumwanya wa kabiri nyuma ya Kigali ?
kuya 11-05-2012 saa 03h04' | 7   | | 884  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Umujyi wa Muhanga ni umwe mu mijyi igaragaza ko iri gutera imbere ku buryo bwihuse, ahanini mu bijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Iyo witegereje uyu mugi muri iki gihe, usanga inyubako nyinshi zihiganje ari amagorofa y’ubucuruzi,ibikorwa by’amajyambere nk’amabanki, amamodoka y’ubwikorezi, ndetse n’ibigo bya za service.

Ibi byose, cyane cyane inyubako (z’amagorofa) ni byo bituma abantu bamwe bavuga ko Muhanga ari umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali,mu gihe abandi bavuga ko uwa kabiri waba Musanze,abandi Rubavu.

Nk’umuryango.com twiyemeje kubagerera henshi mutagera no kubarebera ibihari tukabibagezah ; ni muri urwo rwego, umunyamakuru wacu yasuye umujyi wa Muhanga muri iyi minsi maze atuzanira amafoto ahagije, ngo atwereke ishusho y’umujyi wa Muhanga.

Aya ni amwe mu mashusho agaragaza inyuabako z’amagorofa n’ibikorwa by’ubucuruzi bimaze kugera mu mujyi wa Muhanga.

Aha ni imbere ya Gare ya Muhanga

izi ni zimwe mu nyubako z’ubucuruzi

Amasoko ya kijyambere Super Market

Amazu menshi agiye Yubatse ku muhanda

Usibye inyubako zaba zarubatswe kera, ubu amazu yose ari kubakwa mu mujyi ari mu bwoko bw’amagorofa.

Mwebwe se musanga umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali ari uwuhe ?

Richard Dan IRAGUHA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na Migeri Kuya 15-05-2012 saa 18:56"

Musanze niya kabiri

#2.Yanditswe na POMPE GAPONE Kuya 15-05-2012 saa 09:16"

BIRABABAJE CYANE KUBONA MUBIHAKANA MUHANGA IRAKATAJE CYANE NDETSE UMWANYA WA KABIRI NTAWE IWURWANIRA ARIKO SE TUREBE KUMIHIGO BIRAGENDA NEZA ESE IHAGAZE ITE KUBIJYANYE NIBYO YIYEMEJE ?

#3.Yanditswe na augustin Kuya 15-05-2012 saa 05:16"

mushingira kuki muvuga ko muhanga ari umugi wa kabiri mwabanje kureba inyubako zayo ziri mu kavuyo uretse utugorofa tungahe turi kumuhanda ntamugi urimo ndetse na musanze ntabwo iruta Rubavu uretse ko yubatse heza rubavu iraziruta mu bunini no munyubako.

#4.Yanditswe na umubyeyi Kuya 15-05-2012 saa 03:21"

Iyo migi yombi sinyituyemo ariko ndayizi. Icyo nzi cyo kuri njye mbona bizafata igihe Muhanga kugirango igere ku rwego rwa Musanze.

#5.Yanditswe na -xxxx- Kuya 12-05-2012 saa 03:22"

Ntimukagereranye ibitagereranywa,azajye no gufotora musanze ngirango ntazanaharangiza niba appareil ye idakaze !nta mahuriro rwose hagati ya Musanze na Muhanga,Gusa Muhanga yaba wenda ari nka Quartier imwe ya Musanze !

#6.Yanditswe na -xxxx- Kuya 12-05-2012 saa 02:03"

Ubundi na mbere y’intambara Gitarama (Muhanga) wari umugi w’ubucuruzi wa mbere kurusha na Kigali...kuko niho bazaga kuragura...mu bucuruzi nabyemera ni uwa kabiri...Ruhengeri na Gisenyi ni mu rwego rw’ubukerarugendo.

#7.Yanditswe na -xxxx- Kuya 11-05-2012 saa 07:34"

Umujyi wa 2 mbona ari Musanze, uwa 3 Rubavu, Muhanga igakurikiraho.


Andika Igitekerezo Hano