|
right side
![]()
Ese waruziko filimi z’urukozasoni (porno) hari ingaruka zigira k’umuntu uhora azireba
kuya 3-05-2012 saa 04h43'
| 632 Ibi ni ibyasubijwe mu nkuru yanditswe ku rubuga topsante.com ifite umutwe ugira uti "La sexualite et les films porno" aho umuhanga mu by’imibereho y’imyanya ndangagitsina Dr Catherine Solano aho agaragaza ko hari ibyo abantu bibeshya ku bijyanye no kureba amashusho ya pornographie bakunze kwita ay’urukozasoni kandi ari ingaruka gusa bikururira yagize ati : 1. Filimi z’urukozasoni ntabwo urubyiruko rwose rutegetswe kuba rwarigeze kuyibona Uru rubuga nkuko rubitangaza ngo uyu muhanga yavuzeko bene iyi filimi aba ari nk’uburozi kuko itanga isura itariyo y’imiterere y’akabariro. Hejuru y’ibyo poronogarafi ni mbi cyane ku muntu utari wakora imibonano mpuzabitsina cyane cyane ku mukobwa w’isugi kuko imutera ubwoba cyane. Ku rubyiruko rucyubaka imikundire yarwo, poronogarafi irarubeshya cyane igatuma imiremere y’ubuzima nterakabariro yangirika kuko ayo mashusho atajya asibika muri bo. 2.Kureba poronogarafi ntago bituma umuntu amenya gushimisha umugore Avuga ko benshi bibeshya ko umuntu ureba poronogarafi aba intyoza mu mibonano mpuzabitsina yaba ari umugabo agatuma umugore we anyurwa. Abagore bakina poronogarafiya ntago bajya barangiza kuko sicyo kiba kigenderewe. Ibyo bagaragaza nko kuba barangiza akenshi bikorwa hifashishije ikoranabuhanga ritandukanye bityo ni ukwibeshya gutekereza ko umugore wawe uzamenya kumushimisha uhereye ku byo ubona muri poronogarafi. 3.Ibeshya abantu ko umugabo ushyitse atinda kurangiza. Nk’ibyo babona muri poronogarafiya Ibiboneka muri filime za poronogarafiya biba bitandukanye cyane n’ukuri. Hari ubwo ubibona akeka ko bariya bagabo abona babasha kuba bamara isaha yose cyangwa igihe kirekire batari barangiza. Ni ukwibeshya kuko iriya filime ntikinwa umunsi umwe ikinwa igihe kirekire maze bakagenda baterateranya uduce uduce kugeza filime irangiye bageze kucyo bashakaga kwerekana. 4. Abakina poronogarafi burya babonana banyoye imiti Hari ubwo wibeshya ko bariya bakinnyi ba poronogarafiya baba bameze nk’umuntu usanzwe mu gihe cyo gutera akabariro. Bitewe n’uko baba barimo bakina filime, bakoresha uko bashoboye kugirango babashe gutinda kurangiza no gukina igihe kirekire ibyo rero bituma banywa imiti itandukanye nka Viagra inshuro zitari nkeya. Ibi rero ntibikwiye gutuma wifuza gutera akabariro nkabo kuko ntimuba mufite intego zimwe. 5. Ntabwo abagore bakunda kureba poronogarafi ngo ibaryohere Benshi bibeshya ko abagore n’abakobwa bakunda kureba poronogarafiya. Ukaba wakumva ko ushaka gutuma umugore muri kumwe afata umurego mwakwicara mukareba poronogarafiya. Usibye ko abagore benshi badakunda kwitegereza ibintu biba bisa nko gukoresha ingufu nyinshi muri kiriya gikorwa, abagore ntibafata umurego bitewe n’ibyo babona kuko batandukanye cyane n’abagabo. UWASE DENISE umuryango.com |
