right side
Film ya nyuma Whitney Houston yakinnyemo iravugwaho byinshi
kuya 4-04-2012 saa 14h56' | 283  yanditswe na Olive Mukahirwa

Mbere y’urupfu rwe rwatunguranye, film ya nyuma Whitney Houston yari yarakinnyemo yiswe Sparkle igiye gushyirwa ahagaragara.

Muri iyi film Houston yakinaga yitwa Effie,aho yari umubyeyi w’abana b’abakobwa batatu bari ibyamamare mu kuririmba,aya ni amakuru dukesha 7s7.be.

Aha Houston yakinnye ari umubyeyi warindaga abakobwa be ibiyobyabwenge, kwiyandarika, ubugizi bwa nabi bitwaje icyo bari cyo.

Iyi film ya Houston yateye abantu batandukanye kwibaza uburyo yakinnye kuri uyu mwanya kandi bihwihwiswa ko urupfu rwe rushobora kuba rwaraturutse ku biyobyabwenge yafataga.

Iyi film izashyirwa ahagaragara ku itariki ya 5 ukuboza uyu mwaka wa 2012, izabanzirizwa na film izakinwa ivuga ku buzima bwa Whitney Houston, umuririmbyikazi w’icyamamare witabye Imana ku itariki ya 11 Gashyantare uyu mwaka wa 2012.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano