right side
Haba hari ibyiza byo kongera gukundana n’umuntu mwari mwaranganye ?
kuya 8-04-2012 saa 10h58' | 500  yanditswe na Olive Mukahirwa

Gusubira mu rukundo n’umuntu mwari mwararuvuyemo ni byiza cyane kuko urwo rukundo rukomera kurenza urwa mbere. Ushobora kuba rero wibaza ngo ibyiza byabyo ni ibihe, kandi buri wese aba amaze igihe runaka atari kumwe na mugenzi we ? urubuga ausujet.com nibyo rutubwira rugendeye ku ngero zifatika z’abantu bavuga ibyababayeho.

- Urukundo rwa mbere ntirwibagirana « Luc niwe muhungu twakundanye bwa mbere. Nyuma y’imyaka 4 dukundana, twaratandukanye. Buri gihe cyose iyo nahuraga n’ikibazo nkabura uwakimfashamo cyangwa uwampumuriza, nahitaga mutekereza, bikantera agahinda cyane kuko sinashoboraga kukimutura kandi atakiri umukunzi wanjye. Naje kugira amahirwe tugira ahantu duhurira turaganira ariko sinigeze ntekereza ko yagarura iby’urukundo rwacu, natunguwe kandi nshimishwa n’uko uko nari mbayeho nawe ariko byari bimeze. Nyuma yo kubwirana ko duhuje ikibazo twiyemeje gusubirana, tuganira birambuye ku cyari cyadutandukanyije tugifataho umwanzuro, ubu turakundanye neza kandi cyane.”Ibi ni ibivugwa na Alice.

- Inzibutso nziza nizo zisigara gusa, Iyo abakundanaga batandukanye nta mpamvu ikomeye igaragara ibatandukanyije, buri umwe agumana umutima umukomanga umwibutsa ibihe byiza yagiranye na mugenzi we. Ibi bimutera kumukumbura no kumva ko atazigera abona undi uzamubera nk’uwo. Aha ni naho ahera ahakanira abandi benshi baza kumusaba uurkundo kuko kwikuramo umwe wa mbere bakundanaga bitamworohera ; “Nkimara gutandukana n’umukunzi wanjye nahakaniye abandi bahungu batabarika n’ubwo nari nkuze bihagije sinigeze numva ko nabana n’undi muhungu utari we. Hari n’uwo nigeze gukundanaho nawe, igihe cyo gushyingiranwa na we kigeze ndamuhakanira ko ntabana na we, ambajije impamvu ndamubwira ngo simwiyumvamo byo kubana na we”Veronika.

- Umubano w’abantu bongeye gukundana urakomera kandi urarama kubera ko baba baratandukanye bwa mbere buri wese azi mugenzi we bihagije, iyo rero bongeye gukundana baba bazi uburyo bwo kwitwaranaho neza kuko baba baramenyanye neza,nta gihe cyo kwiganaho bongera gukenera kuko buri umwe aba azi mugenzi we ku buryo bwimbitse.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano