right side
IBUKA yamaganye icyifuzo cya Paul Rwarakabije cyo gufungura abagororwa barengeje imyaka 70
kuya 8-05-2012 saa 10h26' | 2   | | 401  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Nyuma ya minisiteri y’umutekano, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya genocide IBUKA nawo wateye utwatsi icyifuzo cyo gufungura abagororwa barengeje imyaka mirongo irindwi (70)

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize nibwo Paul RWARAKABIJE komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yatangaje ko kubera ikibazo cy’abagororwa bageze mu za bukuru abarengeje imyaka mirongo irindwi bari bakwiye kurekurwa.

Ibi kandi Rwarakabije yari abishingiye ku bipimo bya minisiteri y’ubuzima, aho yo ivuga ko abagororwa bageze muri iyo mwaka baba bafite amagara make, bigatuma bahora mu bitaro, abandi bakarwarira mu magereza igihe kirekire.

Ibi ni byo byatumye, PAUL RWARAKABIJE atangariza abanyamakuru kuri uwo wa gatatu ko basaba ko abagororwa barengeje imyaka mirongo irindwi y’amavuko, barekurwa bagataha.

Ibi ariko ntibyakiriwe neza na zimwe mu nzego z’ubutegetsi bw’igihugu. Kuko na minisiteri y’umutekeno yahise yamaganira kure icyifuzo cya RCS, mu nyandiko ya VALENS MUNYABAGISHA umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri aho yagize ati : "Abantu bagejeje kuri iyo myaka [70] hafi ya bose abafungiwe icyaha cya Jenoside kandi itegeko riteganya ko nta fungurwa ry’agateganyo -liberation conditionnelle) rishoboka ku muntu wakoze icyo cyaha". Aha munyabagisha yavuze ko nuwabisaba bitashoboka.

IBUKA umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya genoside yakorewe abatutsi muri 1994, nyuma yo gusanga abagera kuri mirongo icyenda n’icyenda (99%)ku ijana by’abarengeje imyaka 70 bagomba gufungurwa ari abakoze ibyaha bya genocide, JANVIER FOLONGO Umunyamabanga nshingabikorwa wa IBUKA nawe yahise asaba RCS guhagarika icyo cyifuzo,aho yagaragaje ko asanga byaba ari ugutesha agaciro icyaha cya genocide.

Janvier Folongo S/E wa IBUKA

Janvier Forongo ati : “Twasanze mirongo icyenda n’icyenda ku ijana by’abari gufungurwa ari abakoze ibyaha bya genocide, kandi abarengeje iyo myaka ni abantu bari abayobozi muri gihe cya genocide abandi ni aba planificateurs soma puranifikateri ba genocide, so, kubafungura ntabwo waba uhaye ubutabera abanyarwanda kandi waba utesheje agaciro icyaha cya genocide”

Ku ruhande rw’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ari nabo batanze icyi cyifuzo, barashimangira ko ibyo batangaje ari icyifuzo atari itegeko.

Nyuma yo gutangaza ibi ariko,kuri uyu wa kabiri Paul Rwarakabije,komiseri mukuru akaba yavuze ko gutanga imbabazi, bitari mu nshingano z’urwego rw’imfungwa n’abagororwa, icyo yatangaje ari icyifuzo.

Twamubajije aho RCS ihagaze nyuma yo kumva inzego zimwe na zimwe zamaganye icyo cyifuzo, maze PAUL RWARAKABIJE avuga ko icyo batanze ari icyifuzo, ariko ku bufatanye bwa minisiteri y’umutekano na minisiteri y’ubutabera aribo batanga imbabazi, bitari mu nshingano za rsc.

Paul Rwarakabije na Mery Gahonzire abakomiseri bayoboye RCS

“Ntabwo biri mu nshingano zacu…..iki kijyanye n’imbabazi ntabwo kiri munshingano zacu. Hari benshi bari batangiye kubifata ukundi bavuga ngo tugiye kubarekura, oya cyari icyifuzo” Paul Rwarakabije

Ubusanzwe itegeko ryemera ko abagororwa bitwaye neza muri kimwe cya kane cy’igifungo bakatiwe bashobora guhabwa imbabazi, liberation conditionnel.

RICHARD DAN IRAGUHA

Umuryango.com.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 9-05-2012 saa 02:08"

Hari n’igihe abagororwa bashobora kurekurwa bitabaye ifungurwa ry’agateganyo (Liberation conditionnelle) ahubwobiturutse ku gushishoza kwa Leta bityo ikaba yabarekura nk’uko yigeze kubikora. Icyo gihe ntibivuga ngo umuntu afungiye icyaha runaka kandi Leta ikunze kujya ibikora. Ntabwo ari Imbabazi rero. Perezida wa Repubulika kandi aba ashobora gutanga imbabazi (Grace Presidentielle) ibi nabyo nta muntu birobanura kimwe n’uko habaho imbabazi rusange (Amnistie) itangwa n’abadepite kandi izi nazo nta muntu zirobanura icyo yaba afungiye cyose. Leta rero mu bushishozi bwayo niyo ibisuzuma ariko bitabujije ko urwego runaka rwatanga icyifuzo kiba atari itegeko. Ahubwo sinumva ukuntu iryo tangazo rya Munyabagisha nk’umuntu ukuriye Urwego rw’Amagereza ruza ruvuguruzanya n’urwo rwego. Hari ukuntu bari kubihuza ntibyumvikane neza cyane cyane ko na MININTER nayo atariyo itegeko ko abantu barekurwa. Inzego ntizikagongane

#2.Yanditswe na -xxxx- Kuya 9-05-2012 saa 00:39"

Harya ngo MUNYABAGISHA yaravuze ngo n’uwabisaba ntibyashoboka ? Kireka niba atazi icyo inyungu za Politiki zivuze ! Ubu se Inteko ishingamategeko iteranye none itegeko rigahindurwa Perezida akazaza arisanga ku meza ye akarisinya byafata iminsi ingahe ngo ribe riri mw’IGAZETI ya Leta ?? Mwe ntimuzi Politiki ! Kugirango bubake iriya CONVENTION CENTER byafashe iminsi ingahe ngo batore itegeko ryo kumonyora kw’isambu ya MINADEF & MINIJUST ? Kireka niba bagomba kubanza kumubaza kugirango hafatwe icyemezo cyanyuma ! Ntanyungu mbifitemo ariko bazabikore uko bashaka/.


Andika Igitekerezo Hano