right side
Iburasirazuba : Abana 439 babaga mu bigo by´imfubyi bagiye gusubizwa mu miryango
kuya 29-05-2012 saa 16h30' | | 115  yanditswe na Joseph

Uyu ni umwanzuro wafatiwe mu nama yabbereye ku Ntara y´Iburasirazuba kuri uyu wa kabiri yahuje ubuyobozi bwa Komisiyo y´Igihugu y´Abana ( NCC) bufatanyije n´Ubuyobozi bw´Intara y´Iburasirazuba hamwe n´ibyiciro binyuranye by´abafatanyabikorwa banyuranye bita ku mibereho y´abana.

Aba bafatanyabikorwa baturutse mu Turere tugize Intara barimo abakozi b´Akarere bafite inshingano zo kwita ku bana mu kazi kabo, abanyamadini, Imiryango yigenga ikora ibikorwa birengera abana, ba nkundabana ndeste n aba Malayika Mulinzi, Inama y´Igihugu y´Abagore, Inama y´Igihugu y´Urubyiruko.

JPEG - 133.8 ko
Odette Uwamariya, Guverineri w´Intara y´Iburasirazuba, Zayina Nyiramatama ; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC na Damien Ngabonziza, Umuyobozi w´Inama y´Abakomiseri ba NCC

Imibare yerekanywe muri iyi nama, igaragaza ko mu ibarura ryakozwe vuba aha, mu gihugu cyose habarurwa abana 3323 baba mu bigo by´imfubyi naho Intara y´Uburasirazuba ikaba ifite abangana na 439.

Komisiyo kandi yerekanye ingaruka mbi ziri ku bana bari muri ibyo bigo, aho imibereho babamo muri ibyo bigo inyuranye n´uburere ikiremwantu cyagombye kubona kuva mu buto bwacyo burimo ubushyuhe n´urukundo rwo mu umuryango. Aba abana rero bakaba batagomba kuvutswa ubu burenganzira.

Nk´uko bikomeza bitangazwa na Komisiyo y´Igihugu y´Abana, mu gihugu cyose hari ibigo by´imfubyi 33 naho mu Ntara y´Iburasirazuba hakaba hari ibigo 7.

JPEG - 193.9 ko

Aba bana bari mu bigo bakaba barimo íbice bitatu by´ingenzi : abana bamwe bafite imiryango cyangwa bene wabo bashobora kubakira, igice cya kabiri nta mu ntu n´umwe bafite yaba umuvandimwe cyangwa ikindi gisanira naho igice cya gatatu kikaba kigizwe n´abana bari hejuru y´imyaka 18 bagomba gushakirwa ko binyira mu ubuzima busanzwe.

Intumwa zaturutse mu Uturere zikaba ziyemeje gufasha aba bana bari mu bigo by´imfubyi mu Uturere twabo kubona imiryango ibakira. Bakazabikora begra imiryango n´abavandimwe by´abana ( ku bayifite) bakayishishikariza kwakira aba bana naho abatayifite bakazashakirwa ba Nkundabana cyangwa ba Malayika Mulinzi babakira mu miryango yabo.

N´ubwo biyemeje ibi ariko, basanga hari aho bashobora guhura n´ingorane . Muri byo bavuze ku ubushobozi buke bw´imiryango, amakimbirane y´imitungo y´izo mfubyi ndetse no kuba hashobora kubura umubare uhagije w´imiryango ishobora kwakira abana b´imfubyi buri buri.

Damien Ngabonziza, Umuyobozi w´Inama y´Abakomiseri ba Komisiyo y´Igihugu y´Abana, yasabye abari mu nama gushishikariza abaturage kugaruka ku umuco wa kera aho umwana yabaga ari imbaraga z´umuryango, aho wasangaga umwana ubuze ababyeyi inshuti n´abavandimwe bamureraga nk´uwabo.

JPEG - 302.9 ko
Bimwe mu byiciro by´abitabiriye inama

Yasobanuye kandi ko ibigo byareraga imfubyi bitagiye gufunga ahubwo ubushobozi byari bifite bishobora gukomeza kubukoresha mu gukurikirana imibereho y´abana mu miryango yabakiriye ndetse n´imibereho y´iyo miryango muri rusange.

Guverineri w´Intara y´Iburasirazuba, we yishimiye ko intumwa zavuye mu Uturere zihaye igihe gito ngo zakoze ibikenewe ngo abana bari mu bigo by´imfubyi babone imiryango ibakira. Hafi y´Uturere twose tukaba twihaye intego yo kutarenza amezi atandatu.

Komisiyo y´Igihugu y´Abana yihaye inshingano z´uko muri iyi myaka ibiri ( 2012-2014) abana bose bari mu bigo by´imfubyi bazaba babonye imiryango ibakira.

Hakuzwumuremyi Joseph

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano