|
right side
![]()
Ibyuma bifata amajwi namashusho bikoreshejwe hose muri Interview,byaca akarengane
kuya 15-05-2012 saa 09h35'
| 1 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Kuri uyu wa Mbere habaye amahugurwa yateguriwe abashinzwe imicungire y’abakozi mu nzego za Leta ahunguranywe ibitekerezo kw’iteka rya Perezida ryo kuwa 29 Nyakanga 2011, rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bakora mu nzego z’imirimo ya Leta. Zimwe mu mpamu nyamukuru z’aya mahugurwa,ikaba aruko iyi Komisiyo y’abakozi ba Leta yahuraga n’ibibazo bitandukanye birimo nko guhabwa raporo zituzuye nkuko biteganywa n’itegeko rya Leta, nko gusanga nta majwi cyangwa amashusho agaragara mu bizamini bya interview byatanzwe. Olivier KANAMUGIRE ,umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kugenzura uburyo abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya yasobanuye ko uretse na raporo zituzuye,bajya banakira ibibazo by’abayobozi abakoresha ibizamini batujuje ibyongombwa byose bisabwa,bityo agasanga aya mahugurwa yari ngombwa kugirango hibukiranywe zimwe mu ngingo zijya zirengwaho kandi ari ngombwa. Uburyo bwo gukoresha ibyuma bifata amajwi ndetse n’amashusho bukaba bwarashyizweho nyuma yuko hagiye havugwa ibibazo by’uburiganya no kubogama mu gutanga ibizamini bya interview bwaba ubushingiye ku marangamutima,ikimenyane cyangwa ruswa. Ernest NDAYISABA Umuryango.com |
