|
right side
![]()
Icyamamare muri muzika Madjo yataramayiye abanyarwanda
kuya 18-05-2012 saa 06h30'
| 7 Kuri uyu mugoroba tarikIi ya 17 Gicurasi 2012, umuhanzikazi Cecile Grollimunde uzwi nka Madjo ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yari mu kigo Ishyo Arts Centre ku Kacyiro aho yashimishije abari aho kakahava.
Madjo n’abo bafatanya n’ibyuma bya muzika muri iki gitaramo bacuranze live cyane abantu ubwabo nabo barabyina cyane. Mu magambo uyu muhanzikazi yakunze kugarukaho ni ukuvuga ngo u Rwanda ni igihugu cyiza cyane. Bamwe mu bo twaganiriye bari bitabiriye icyi gitaramo bo bavuze ko iki gitaramo kiri muri bimwe mu bitaramo byacuranzwe live hano mu Rwanda , aho baririmba badashyizemo sede (CD) . Majdo ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa kuri ubu afite imyaka 27, si mu Rwanda mu bihugu byo muri afurika akoreyemo ibitaramo kuko yagiye no mu gihugu cya Morise (Mauricien) n’ahandi henshi.
Madjo yamanutse kuri stage
abaririmbanaga na Madjo
Sitio NDOLI Umuryango.com |
