|
right side
![]()
Ishusho igaragaza perezida Zuma n’igitsina cye mu rwego rwo kumwita umusambanyi,yateje amahane
kuya 22-05-2012 saa 04h43'
| 1 ANC ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo rirasaba ku buryo budasubirwaho ivanwaho ry’igishushanyo kigaragaza perezida Jacob Zuma mu ishusho ya Lenine waranzwe n’igitugu ubwo yayoboraga igihugu cy’Uburusiya,iyo shusho kandi ikaba imugaragaza ndetse n’igitsina cye mu rwego rwo kwerekana ko ari umusambanyi.
Iyi nteruro y’iri murikagurisha ubwayo "Gloire au chef" et "Gloire au voleur",bishatse kuvuga mu rurimi rw’ikinyarwanda ngo « Ikuzo ku mutware » na « Ikuzo ku gisambo » mu rwego rwo kwerekana ko ANC yamunzwe na ruswa kuva yagera ku butegetsi muri 1994.
Iki gihangano kikaba gica amarenga ku buzima bwa buri munsi bwa Jacob Zuma,mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kugeza ubu umaze gutunga abagore bane bose aho bamaze kubyarana abana 21,ndetse akaba yarigeze gushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu abagore mu mwaka wa 2006. Ubwo Jacob Zuma yashinjwaga gufata ku ngufu,bakaba bari bamushushanyije bamwerekana agiye gufata umugore ku ngufu,icyo gihe nabyo bikurura amahane ku ishyaka ANC,iki gihangano kikaba cyari cyasinyweho mu izina rya Zapiro. Ubu nabwo,ishyaka ANC rikaba risanga iki gikorwa kigamije kurisebya no kurisebereza umukuru aho ryagize riti : « Ishusho n’icyubahiro bya Jacob Zuma nk’ikiremwa muntu,nk’umukuru wa ANC ndetse nk’umukuru w’igihugu byahindanyijwe n’iki kiswe igihangano cya Brett Murray muri Goodman Gallery.Twasabye abatwunganira mu nkiko gusaba inkiko ko Brett Murray na Goodman Gallery bakivanaho ndetse no kurubuga rwe rwa interineti. Ku ruhande rwayo,perezidansi nayo ikaba yagaragaje ko ari uburyo bwakoreshejwe buremeye kandi bukomeretsa aho umuhanzi yandagaza ubumuntu ndetse n’umurimo wa perezida wa Repubulika y’Afurika y’epfo.Niba umukuru w’igihugu yemera ko umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga, ntibivuga ko umuntu akorehsa uburenganzira bwe ngo ahohotere icyubahiro n’uburenganzira bw’abandi. Iki gihangano kikaba kikaba kimaze kubona umuguzi w’Umudage ku kayabo k’amafaranga y’ama euros 12900. Ernest NDAYISABA Umuryango.com |
