right side
Imbwa yabwaguye ingurube
kuya 17-04-2012 saa 03h34' | 1   | | 849  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Amajana y’abatuye agace ka Tororo bahuruye bajya ku rugo rw’umugore ukuze ufite imbwa yabwaguye ingurube. Iyi mbwa itangaje n’ iyuwitwa Rose Aluku utuye mu mudugudu waTororo mu gace ka Mukujju mu karere ka Tororo mu gihugu cya Uganda.

Dore ingurube yabwaguwe n’imbwa

Nkuko Aluku yabitangaje, imbwa ye y’imyaka 10 ifite ibara ry’ikinombe yabwaguye imbwa ifite amabara y’umweru n’umukara hamwe nutundi tubwana 6. Ibi akaba ari ubwa kabiri byabaye, ubwa mbere byabaye mu mwaka wa 2010.

“Nakubiswe ninkuba ubwo narimbyutse, nabonye akabwana k’ingurube kari konka hamwe n’ibibwana by’imbwa” Rosa Aluku”nibwo namenye ko ari igitangaza ko atari amarozi cyangwa amahano nkuko nabitekerezaga mu 2010 ubwo iyi mbwa yanjye yabwaguraga ibibwana bitanu n’akagurube kamwe kaje gupfa nyuma y’icyumweru”

Yongeyeho ko nyuma y’uko iki gitangaza kiba yatabaje abaturanyi n’abnyamasengesho ngo baze bamusengere birukane abazimu n’imyuka mibi bavugaga ko ariyo nyirabayazana w’iryo shyana yara agwishije. “Abantu barambika amafaranga aho iyi mbwa yabwaguriye naho abandi bagatwara itaka ryaho yabwaguriye, bamwe bangiriye inama yo kwica iyi mbwa hamwena n’aka kabwana k’ingurube ariko njye sinshobora kubikora kuko Imana niyo izi impamvu yaretse ibi bintu bidasanzwe bibera mu rugo rwanjye”, ibi ni ibitangazwa na Aluku.

Zipola Akello, w’imyaka 74 utuye mu mudugudu waho ibi byabereye avuga ko ari ubwa mbere mu buzizma bwe abonye ibi bitangaza bidasanzwe”iyi ngurube ifite amatwi, amazuru n’igice cy’umtwe bisa n’ibyi imbwa, naho umunwa n’ibindi bice byose ni iby’ingurube. Ibi ntibisanzwe numva Aluku yakagombye guhamagara abakuru b’amatorero bagasengera urugo rwe byanashoboka bakanamuhanurira”.Yakomeje avuga ko abatuye ako gace batazongera kurya ingurube kubera aya mahano babonye.

Source :Redpepper

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 18-04-2012 saa 01:28"

AHUIIIII Imana ishimwe ubwo bitabereye iwacu i Rwanda, ariko nyine ukibona ifoto utarasoma inkuru uhita ubona ko bitabereye mu Rwanda kuko nta Nyakaysi ikiba mu Rwanda !!!! yabaye amateka


Andika Igitekerezo Hano