right side
Indege ya Francois Hollande inkuba yari iyikubitiye mu kirere Imana ikinga ukuboko
kuya 16-05-2012 saa 07h06' | 829  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Ubwo yari mu kirere mu rugendo rujya i Berlin,indege ya Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yaje gukubitwa n’inkuba ariko iza kubasha kongera gusubira ku kibuga cya Villacoublay,nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Ibyo byatumye perezida ahindura indege bityo abasha kongera kujya mu Budage,gusa yakereweho amasaha abiri ku isaha yagombaga kugererayo.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Falcon 7X yari itwaye perezida, yari yahagaurutse i Villacoublay saa kumi n’imwe yerekeje i Berlin aho yagombaga guhula na chancelliere w’ubudage Angela Merkel muri ku mugoroba.

Hollande akaba yarinjiye mu mirirmo ye nka Perezida w’Ubufaransa ku munsi w’ejo ubwo yabisikanaga na Sarkozy we asohoka.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano