right side
Itoroka rya colonel Makenga, umwe mu bayoboye igikorwa cya Amani Leo rikomeje guhangayikisha ubuyobozi bwa FARDC
kuya 6-05-2012 saa 06h57' | 1   | | 1814  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Nyuma yuko habaye imirwano ikomeye hagati y’ingabo za repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’ingabo ziyobowe na Generali Ntaganda Bosco,ubu ingabo za Congo ziratangaza ko zaba zarabashije kwigarurira ibyari ibirindiro by’uyu mugjenerali i Mushaki,ariko kandi ngo zihangayikishijwe n’itiroka rya colonel Makenga.

Generali Ntaganda Bosco n’ingabo ze mu gace yahungiyemo

Nkuko tubikashe AFP,nubwo izi ngabo zitangaza ko zigaruriye ibi birindiro,nta bisobanuro bindi bigaragaza uburyo aha hantu haba harafashwe.

Aya makuru akomeza avuga ko Generali Ntaganda Bosco yaba akiri hafi ya Mushaki aho ngo ashaka kwerekeza Runyoni muri Rutshuru aciye muri pariki ya Virunga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Ntaganda ngo akaba ashaka gusanga colonel Makenga,wari umwungiriza we ingabo ze zitarinjizwa mu gisirikare cy’igihugu.

Colonel Makenga ndetse na lieutenant-colonel Masozera,bahoze ari abayobozi b’abarwanyi ba CNDP,bakaba baratorotse igisirikare cya FARDC mu ijoro ryo kuwa kane mu murwa mukuru wa Goma aho bajyanye na bamwe mu basirikare bato.

Itoroka rya Colonel Makenga wari nomero ya kabiri mu kuyobora igikorwa cya Amani Leo rikaba rikomeje guhangayikisha ubuyobozi bw’igisirikare cya Congo kuko ari nawe wari ufite uruhare mu guhuza abasirikare bahoze ari aba CNDP n’igisirikare cy’igihugu.

Ku izina rya Terminator yakunze kwitwa, Bosco Ntaganda ashakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga aho yashyiriweho manda kuva muri 2006 ariko leta ya congo ikaba yari yaranze kumufata aho yinjijwe mu gisirikare cy’igihugu muri 2009 hamwe n’abandi basirikare bari bagize umutwe wa CNDP mu rwego rwo gushakisha amahoro muri iki gihugu.

Nubwo Ntaganda akomeje guhakana ko ntaho ahuriye n’itoroka ry’abasirikare riri kuvugwa mu ngabo za Congo,leta y’iki gihugu yo kuwa gatatu ikaba yaratangaje ko ibi byose ariwe ubiri inyuma kandi ko agomba gufatwa akabiryozwa.

N.E

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 7-05-2012 saa 01:32"

Ariko rero biri kuvugwa ko aba nabo batorokeye mu Rwanda ! Ibi bibaye aribyo byaba bihamije ko abarwanya ubutegetsi bwa Congo baba bacurirwa hano mu Rwanda ! Cyaba rero kibaye ikindi kibazo gikomeye. Igihe kirageze ngo ibihugu bibane neza bireke gujya bishumurizanya abarwanya ubutegetsi.


Andika Igitekerezo Hano