|
right side
![]()
Jennifer Lopez ari mu rukundo n’umubyinnyi w’umunyamwuga Casper Smart
kuya 1er-04-2012 saa 00h49'
| 115 Nyuma y’amezi make bamaze bakundana, Jennifer Lopez n’umukunzi we Casper Smart bameze neza mu rukundo. Ntacyo babona kandi barabona cyahungabanya urukundo rwabo n’ubwo bwose hari abantu batabarika baruvugaho amagambo menshi. Casper Smart umubyinnyi w’umunyamwuga ngo yishimiye umukunzi we Jennifer ku buryo atifuza gutandukana nawe yewe ngo no mu kazi bombi bakora yumva banyuzwe kandi bakwiranye. Amakuru atangazwa na pure people avuga ko Urukundo rwabo kandi ngo runagaragazwa n’uko bahorana ku buryo udashobora kubona umwe utabonye undi yewe ngo n’igihe umwe ari gukoresha ahantu runaka amashusho y’indirimbo ze bagomba kuba bari kumwe. N’ubwo ibi byamamare byombi bitaratangaza igihe cyo gushingana urugo, Urukundo rwabo bombi rurashimishije kuko Jennifer aruta cyane Casper mu myaka kuko amurusha imyaka cumi n’umunani yose ariko bikaba bigaragara kandi nabo babyivugira ko urukundo rwabo rubateye ishema. MUKAHIRWA Olive Umuryango.com |
