right side
Jessica simpson ku nshuro ya mbere yibarutse umwana w’umukobwa
kuya 2-05-2012 saa 07h36' | 74  yanditswe na

Nyuma y’amezi agera ku icyenda umuririmbyikazi ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi Jessica simpson atwite, ku munsi w’ejo yibarutse umwana w’umukobwa w’ibiro bigere kuri 4 nkuko yabyanditse k’urubuga rwe rwa interineti, jessicasimpson.com.

Jessica simpson we n’umugabo we Eric Johnson bavuze ko bishimiye kumenyesha abakunzi babo ko bibarutse umwana w’umukobwa. Uyu mwana yahise yitwa Maxwell Drew. Drew ni rimwe mu mazina ya mama wa Jessica, bakaba barimwise mu rwego rwo kwibuka mama wa Jessica witwa Tina Drew.

Bakomeza bavuga ko amasengesho y’abakunzi babo yari ingenzi kandi ko yabafashije cyane bityo bakaba bishimira abakunzi babo uburyo bababaye hafi.

Uyu mwana w’umukobwa avutse ari uwa mbere mu muryango wa Jessica simpson na Eric Johnson, uyu mu mama ameneyerewe cyane mu gukina filimi no kuririmba mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano