right side
John Tapia umukinnyi ukomeye mu guterana amakofi yitabye Imana
kuya 28-05-2012 saa 09h26' | | 93  yanditswe na

John Tapia, umukinnyi w’igihanganjye mu mukino wo guterana amakoffi (boxing) yitabye imana ku munsi w’ejo mu masaha ya saa 7:45 ku masaha yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yishwe n’ikiyobyabwenge cya kokayini (cocaine) n’ibindi biyobyabwenge birengeje urugero yari yafashe nkuko bitangazwa na polisi yo muri ako gace.

Ku myaka 45 y’amavuko John Tapia ubwo yari ari munzu iwe mu mugi wa New Mexico nibwo yishwe n’ibiyobyabwenge, ariko aya makuru atangazwa n’imbuga zitandukanye zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ntaremezwa cyangwa se ngo ashyirwe ahagaragara n’umuryango w’uyu mukinnyi, naho polisi yo muri uwo mugi ikaba ibyemeza inavuga ko yasanze umurambo we mu nyubako ye.

Ahagana muri 2007, yajyanywe mu bitaro kubera ibiyobyabwenge cyane cyane kokayine, ibi byanatumye atsindwa amarushanwa yo guterana amakofi muri shampiyona yo muri leta zunze ubumwe z’Amarika. Nubwo yakomeje gufata ibiyobyabwenge ntibyamubujije gutwara ibikombe 5 byose mu mateka ye mu mukino wo guterana amakofi (boxing) kuva muri 1994 kugeza 2002.

John Tapia wari uzwi ku kazina ka Mi Vida Loca yavutse tariki ya 13 Gashyantare 1967, bivuze ko apfuye afite imyaka 45 y’amavuko. umubiri we ukaba warangwagaho ibishushanyo byinshi (tatoo).

Imana imuhe iruhuko ridashira

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano