right side
Kim Kardashia na Kanye West bari mu irambagizanya
kuya 30-04-2012 saa 14h38' | 409  yanditswe na Olive Mukahirwa

Nyuma y’uko Kim Kardashia na Kanye West bashyiriye ahagaragara amakuru ku mubano wabo, ndetse na Kim Kardashia akajyana Kanye West kumwerekana mu muryango we,ubu noneho batangiye icyiciro cy’ukurambagizanya.

Amakuru atangazwa na Showbiz Spy, avuga ko aba bakunzi bombi batangiye icyiciro cyo kurambagizanya nyuma y’ukwezi kumwe Kanye asabye Kim kumubera umukunzi, kim rero yahise amwemerera kumubera umukunzi ako kanya atamuruhije ndetse atanazuyaje.

Ibi ariko ngo ntibivuze ko bagiye guhita bashyingiranwa kuko Kim we yagejeje icyifuzo cye kuri Kanye ko ashaka ko irambagizanaya ryabo ryamara igihe kirekire kuko adashaka guhita ashidukira ubukwe no gushyirwa by’igitaraganya.

Aba bakunzi babanye neza, buri umwe arifashije ku ruhande rwe kandi afite umutungo we umuhagije kandi basangiye intumbero imwe yakazi bakora.Ibi babyemeranwaho neza. Kim ngo yishimiye by’agahebuzo kuzakira abana ba Kanye, igihe cyose bazaba bafashe icyemezo cyo kubana no kubyara, ibi kandi ngo bimuteye ishema.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano