right side
Knowless yahagaritse bimwe mu bitaramo yari kuzakorera i Burayi
kuya 1er-04-2012 saa 00h50' | 264  yanditswe na

Umuhanzikazi Knowless nyuma yo kugera iburayi, yahagatariste bimwe mu bitaramo yari ari kuzakorera yo, ibi bikaba byemezwa n’umuhagarariye (manager).

Kitoko Aboudu umuhagarariye avugana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda yavuze ko hari ibitaramo Knowless yari kuzitabira byasubitswe kuko byari byateguwe mu gihe cyo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Aho yavuze ko ibitaramo byo ku matariki ya 6 n’iya 8 Mata bikaba byari kuzabera mu gihugu cy’Ubuholande no muri Swede.

Knowless yagiye Iburayi kuri 28 z’uku kwezi, agiye mu bitaramo bitandukanye mu gihugu cy’Ubuholande, ububirigi na suwede , akaba asaba abakunzi be kumwihanganira kubera gusubika ibyo bitaramo.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano