right side
Kuba umukafiri bifite ingaruka zikomeye mu gutera akabariro
kuya 28-04-2012 saa 16h07' | 2   | 2424  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Gusiramura ni igikorwa gikorwa na muganga akagikora avana igihu gitwikiriye igitsina (prepuce) cy’umugabo ahagana imbere (autour du gland). Icyo gikorwa kiriho kuva muri antiquite kugera na n’ubu. Nkuko tubikesha Aquadesign, gusiramura bikorwa ku mpamvu zitandukanye harimo umuco, impamvu z’ukwemera , isuku cyangwa uburwayi no kubwirinda.

Anatu bakunze kwita umuntu utarisiramuje "umukafiri" akenshi ari no kumunnyega. Muri iyi nkuru sicyo ngambiriye ahubwo ni ukwerekana ibyiza byo kwisiramuza maze wowe ugahitamo igikwiriye.

Indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba imitezi, mburugu, n’izindi ubwandu bwazo ku bagabo bwihutishwa na kiriya gihu bakata igihe cyo gusiramura, kikongera kikaba aho zororokera ndetse kikazibera icumbi.

Muri izi hiyongeraho cancer y’imboro iterwa na virus yitwa papillomavirus ishobora no kuba inkomoko ya cancer y’umura k’umugore, bityo bigatuma uko umugore abana n’umugabo udasiramuwe aba ashobora kurwara iyo ndwara ya cancer y’umura.

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, igihu gitwikiriye igitsina cy’umugabo gishobora gukomereka mu buryo bworoshye ari nabyo bituma umugabo utarisiramuje aba afite ibyago byo kwandura SIDA kurusha uwisiramuje.

Ibi ariko ntibikuraho ko uburyo bwari busanzwe bwo kwirinda kwandura bukomeza gukoreshwa, agakingirizo no kwifata, kuko bitavuga ko uwisiramuje ntaho aba agihuriye na SIDA.

Iyo umugabo ashatse kubonana n’umugore ( gushyukwa), k’umutwe w’imboro hazaho amavuta atuma yorohera. Aya mavuta rero ahama hagati y’umutwe w’imboro n’igihu kiyitwikiriye.

Iyo rero nyirayo atagira isuku ihagije bituma igitsina ke kinuka kuko ya mavuta yivanga n’inkari nke zisigara igihe anyara maze bikanuka. Mu gihe cyo kwisiramuza akaba ari icumbi ry’iyo myanda basenya.

Kugeza ubu nta kibi cyo kwisiramuza kihariye kiramenyekana uretse kuba ngo igihu bakata mu gihe cyo gusiramura nacyo kibamo udutsi twinshi tujyana uburyohe mu bwonko. Kugikata rero ngo bikaba bishobora kugabanya uburyohe.

Gusa gukomereka kwacyo koroshye bikaba bishobora gutuma noneho n’ibyari uburyohe biba uburibwe. Ku gitsina gore ngo hari abo birushaho gushimisha, hakaba n’abo bibangamira bitewe n’imiterere ya buri wese, gusa aha nta wakwibagirwa n’impamvu benshi babikundira ariyo y’isuku.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 30-04-2012 saa 03:03"

Imboro ikoze k’uburyo bwa magie, utayizi ashobora kuyita igufwa, undi akayita, inyama, undi akayita cartilage bitewe na etat yayibonyemo !!! Iraremetse rero, iyo udasiramuye uba ufite uko Imana yakuremye, ugasanga uri imbumbe cyangwa ufite impare. Ibyo bibaho. Reka nsubize uwo mu type, iyo umuntu akuze imitsi iba yabaye myinshi kandi yarakomeye, urumva ko iyo yisiramuje atinda gukira ugereranije n’umwana. Igiti kigororwa kikiri gito ! Iyo usiramuye kandi ninko kwambara amapine ya 4WD ntahakunanira kuzamuka kuko iba isongoye iri tayari gukora akazi. Ikibi gusa, iyo twa tuzi tuje duhita tujya mw’ikariso ugasanga wahise utoha, abadasiramuye rero duhita twibika muri ka kadeyi ! Umunsi mwiza

#2.Yanditswe na -xxxx- Kuya 29-04-2012 saa 14:33"

ese uretse iby’indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina, iyo ugira isuku haricyo kuba udasiramuye bitwaye, kuko nkeka ko hari n’abadamu bakunda umugabo udasiramuye (iyo agira isuku biensure) ?
ikindi kwisiramuza uri muto numuntu mukuru ntatandukanyirizo ?? murakoze


Andika Igitekerezo Hano