right side
Mu murenge wa Nyakiriba haravugwa ubujura n’urugomo rwo gutemagura amatungo
kuya 30-05-2012 saa 13h16' | 133  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Mu murenge wa Nyakiriba ho mu karere ka Rubavu haravugwa ikibazo cy’ubujura bw’imyaka ndetse n’icy’urugomo rwo gutema amatungo ya bamwe.

Twagerageje kubaza umuyobozi w’akarere ka Rubavu,atubwira ko ari mu nama I Karongi,adusaba kuvugana n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu.

Nsengiyumva Buntu Ezechiel,muyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu,tumubajije icyo yaba azi kuri icyo kibazo,yatubwiye ko ibyo bintu ntabyo baramenya kandi ko bihari baba babizi.

Ku murongo wa telephone,Hitimana Cesar ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge wa Nyakiriba (umuyobozi w’umurenge ari mu kiruhuko) we yatubwiye ko mu cyumweru gishize hari inka ebyiri zatemwe aho ba nyirazo bagiye babyuka bagasanga zatemaguwe.

Ku bijyanye n’ubujura bw’imyaka buvugwa n’abaturage, Hitimana we yatubwiye ko ubu hari hatangiye ubujura bw’ibigori aho abantu bitwikira ijoro bakajya kubyiba kugirango babigaburire amatungo kubera ko bakajije gahunda yo kororera mu biraro.Aha yatubwiye ko bashyizeho abarinzi mu midugudu mu rwego rwo guhashya ubu bujura.

Tumubajije icyo abona cyaba gitera uru rugomo rwo gutema amatungo,ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyakiriba yatubwiye ko batarakimenya kuko iperereza rigikorwa ariko ko bizeye kukimenya kuko bateguye inama z’umutekano muri buri kagari,bityo bikazagaragazwa n’abaturage.

Ubwanditsi/Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano