|
right side
![]()
Robert Mugabe yabaye ambasaderi wa ONU
kuya 30-05-2012 saa 02h32'
| 234 Umukuru w’igihugu cya Zimbabwe, Robert MUGABE yatowe n’umuryango mpuzamahanga w’ubukerarugendo w’umuryango w’ibihugu byunze ubumwe kuba ambassaderi ushinzwe ubukerarugendo, uyu akaba yatoranywe hamwe na mugenzi we wa Zambiya, Michael Sata nkuko bitangazwa n’ikinyyamakuru cyandikirwa mu gihugu cya Kanada, National Post. Uku gutorwa kwa Robert MUGABE kwatunguranye cyane bitewe n’uko yaranzwe no kwanga no kubangamira indorerezi za ONU mu gihe cy’amatora yo muri Zimbabwe. Mugabe kandi anatungwa agatoki k’ukuba ku isonga ry’ubukene bwugarije igihugu cye cya Zimbabwe, ikindi kandi ngo Mugabe aza ku rutonde rw’abayoye ibihugu byabo n’igitugu. Umuryango w’ibihugu by’Uburayi,Leta zo muri Amerika na Kanada zahise zibuza abaturage bazo kwirinda gukora ingendo mu gihugu cya Zimbabwe. MUKAHIRWA Olive Umuryango.com |
