right side
Musanze:G.S Muhoza imaze gufungwa nyuma y’uko abana 30 bahungabanye
kuya 31-05-2012 saa 09h04' | 3   | 377  yanditswe na Ernest Ndayisaba

M’urwunge rw’amashuri rwa Muhoza ya Kabiri ruherereye mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze abana bagera kuri 30 bahungabanye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 31 Gicurasi,bituma amasomo ahita ahagarara.

Ku murongo wa telefone,umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida,yatubwiye ko iryo hungabana ryaba ryatewe n’umwana w’umunyeshuri nawe wiga kuri iki kigo waba yaravuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside,ariko bamwe bakagerageza kumwumvishako ibyo avuze ari bibi.

Yatubwiye ko ibyo byabaye mu gitondo ubwo abana bari bahurijwe hamwe nkuko bisanzwe mbere yo gutangira amasomo barimo kuganira n’umuyobozi wabo.Ubwo bamwe mu bari bazi ayo magambo yavuzwe n’uwo mugenzi wabo bamubonaga,ngo umwe muri bo yahise ahungabana agwa hasi,bityo n’abandi baba bananiwe kwihangana kugeza ubwo hafashwe abageze kuri 30.

Kugeza ubu ishuri ryabaye rihagaze mu rwego rwo kwirinda ko ihungabana ryakomeza gukwira mu bandi ndetse no kugirango abagize ikibazo babanze bitabweho.

Twifuje kumenya niba iri shuri ryaba hari ibibazo nk’ibi by’ingengabitekerezo ya jenoside bijya bihaboneka,umuyobozi w’akarere ka Musanze atubwira ko ari ubwa mbere ahumvise ikibazo nk’iki.

Tumubajije igihe baba bateganya ko iryo shuri rizongera gufungurira imiryango,umuyobozi w’akarere ka Musanze yatubwiyeko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango n’ejo abanyeshuri babe babasha kongera kwiga.

Ubwanditsi/Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na kama Kuya 1er-06-2012 saa 01:50"

Iyo ikintu kiri gutera ikibazo ku bakibonye cyangwa ku bacyumvise,ntigishyirwa ku mugaragaro.

#2.Yanditswe na jyama Kuya 1er-06-2012 saa 01:48"

Uyu se ntazi ko bishobora kuba ngombwa ko ayo magambo adatangazwa kubera ingaruka yagize kuri abo bana mu rwego rwo kugirango bidakomeza gufata n’abandi ?Iyo bigaragaye ko ariyo ari guteza icyo kibazo biba byiza kutayatangaza.
Ibyo mwakoze nibyo niba arirwo rwego mwabikozemo.

#3.Yanditswe na Kalimunda Kuya 31-05-2012 saa 15:24"

Muri iyi nkuru hari ibiburamo ! Kuki mutatubwiye amagambo uwo munyeshuli yavuze arimo ingengabitekerezo ?


Andika Igitekerezo Hano