right side
"Ni njye nyirabayazana wuku gutsindwa " : Nicolas Sarkozy
kuya 7-05-2012 saa 00h32' | 4   | | 919  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Ibi ni ibyatangajwe n’uwari usanzwe ari umukuru w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy mu ijambo yagejeje ku bakunzi be ndetse n’abaturage b’Ubufaransa muri rusange nyuma yo gutsindwa amatora yo kuyobora iki gihugu muri iyi manda y’imyaka 5 aho yagaragaje ko ugutsindwa kwe kwaba kwaraturutse ku buryo yakoresheje yiyamamaza aho kuba ibikorwa bye.

Mu ijambo rikangurira abayoboke be kwemera intsinzwi kandi bakayoboka perezida mushya ariwe Francois Hollande bari bahanganye bikaba birangiye amutsinze, Nicolas Sarkozy yahamagariye abafaransa bose ahereye ku bayoboke b’ishyaka rye kugira umutima ukunda igihugu bityo bakabigaragaza bakurikiza amategeko ndetse banashyigikira abayobozi bacyo.

Nicolas Sarkozy yakomeje agaragariza abayoboke be ko itsindwa rye ndetse n’iry’ishyaka rye ariwe riri ku mutwe,agaragaza kandi ko abona atsinzwe kubera uburyo yaba yarakoresheje mu kwiyamamaza kwe,ariko atari ibikorwa ibikorwa bye bitumye atsindwa.

Perezida mushya Francois Hollande

Ku ruhande rwe,perezida mushya w’Ubufaransa Francois Hollande yavuze ko intsinzi ye ari intambwe nshya ku mugabane w’Uburayi.Uyu mugabo wo mu ishyaka ry’abasosiyalisiti akaba yatsindiye ku majwi angana na 51,7 % mu gihe mugenzi we bari bahanganye ariwe Sarkozy yagize amajwi anagana na 48,5 %.

Mu myaka 17 ishize,ni ukuvuga nyuma ya manda ya Francois Mitterrand,umukandida wa’umusosiyalisiti abashije kongera kwicara muri Elysee,inzu y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa.

Perezida Barack Obama wishimiye intsinzi ya Hollande

Ku ruhande rwe, Barack Obama perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje yivuye inyuma ko yishimiye intsinzi ya Francois Hollande ndetse amuhamagarira kumusura muri Maison Blanche mbere y’uko haba inama ya G8 ndetse n’iya Otan iteganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 10-05-2012 saa 12:42"

Ingoma nizisimburana

#2.Yanditswe na -xxxx- Kuya 7-05-2012 saa 02:17"

sarkozy nagende yaratukanaga ! ariko tuzajya tumwibukira ku bitutsi bye, le pauvre con !

#3.Yanditswe na -xxxx- Kuya 7-05-2012 saa 00:46"

Yewe Sarkozy byari ngombwa ko avaho,njye namubonagamo umukinnyi wa commedie.

#4.Yanditswe na -xxxx- Kuya 7-05-2012 saa 00:45"

Komeza utsinde.


Andika Igitekerezo Hano