|
right side
![]()
Nyagatare:Murekatete Jacqueline akurikiranyweho guta umwana mu musarane
kuya 18-05-2012 saa 08h20'
| 310 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Murekatete Jacqueline uvuka mu kagali ka Gitengure, umurenge wa Tabagwe akarere ka Nyagatare ari mu maboko ya polisi kuri sitatiyo ya polisi ya Nyagatare aho akurikiranyweho icyaha cyo guta umwana mu musarane agahita yitaba Imana. Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gicurasi mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro akaba aribwo ngo uyu Murekatete yabyutse agiye ku musarane. Nyuma y’iminota mike agiye ku musarane,ngo bumvise umwana arira bityo bahita basohoka baje kureba.Mu gusohoka bakaba bahise bahura na Murekatete yiruka aribyo byahise bibatera gutekereza ko yaba ataye umwana muri uwo musarane kuko bari basanzwe baziko atwite nkuko byagaragajwe na Mukankundiye ariwe nyina wa Murekatete. Kugeza ubu, Murekatete Jacqueline ubwe yemera icyaha yakoze aho asaba n’imbabazi ariko akavuga ko ibi bintu byamutunguye kuko ngo ntabyo yigeze ategura. Kuruhande rwe, Nyina umubyara ngo ibi byose byaturutse ku kuba uyu Murekatete yaravuye mu rugo agiye gushaka akazi mu gihugu cya Uganda (aho asanga iyi nda ashobora kuba ariho yayitwariye) umwaka ushize ariko akaba yaraje kugaruka mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka. Murekatete yabaye acumbiiwe kuri sitatiyo ya polisi ya Nyagatare mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera. N.E Umuryango.com |
