|
right side
![]()
Nyakabanda : Mbarushimana yiyahuye kubera ifoto y’umukunzi we yatwawe n’undi mukobwa
kuya 10-09-2012 saa 09h38'
| 1 Mu murenge wa Nyakabanda, Akagali ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda, umugabo w’imyaka 33 y’amavuko yiyahuye mu masaha ya saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nzeri, akaba yiyahuye yitwitse aho bivugwa ko byaba byaturutse ku kuba umukobwa yaraje akamutwara ifoto y’undi mukobwa yakundaga.
John Mbarushimana w’imyaka 33 y’amavuko yiyahuye yitwikishije lisansi (essence) mu nzu asanzwe atuyemo. Abaturanyi be ba hafi, bavuga ko icyo bakeka cyabaye intandaro yo kwiyahura kwe, ari umukobwa bari bamaze iminsi bakururana ariko ngo bakaba batumvikanaga neza. Usibye abo baturanyi ba nyakwigendera, Karisa Dominique Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakabanda John Mbarushimana yari atuyemo, nawe yemeza ko yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n’uwo mukobwa ndetse ikibazo cyabo bari baracyigejeje mu buyobozi bukabafasha kugikemura. Uyu mukobwa uvugwa ko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane, si we wari inshuti ya nyakwigendera John Mbarushimana kuko ngo kwiyahura kwe gushobora kuba kwanatewe n’uko uwo mukobwa yaje akamusanga mu rugo akamutwara ifoto y’undi mukobwa John Mbarushimana yakundaga. Ubwo Umuryango.com wageragezaga gucukumbura iby’iyi nkuru, ntabwo wabashije kubona uwo mukobwa utungwa agatoki kuba nyirabayazana wo kwiyahura kwa John Mbarushimana. Icyakora twavuganye na Mukeshimana Aisa uvuga ko ari we wakundanaga na John Mbarushimana, mu gusobanura impamvu umukunzi we yiyahuye, Mukeshimana avuga ko john yari yarabimubwiye ko aziyahura kubera uwo mukobwa. Usibye ko yari umulasita w’amadriredi maremare uzwi cyane mu gace ka Nyakabanda, Mbarushimana John yakoraga akazi ko kurara irondo ndetse anavomesha amazi. Irankunda Paulin Umuryango.com |
