right side
Nyamagabe : Umushumba w´Itorero n´abakirisito be bari mu bitaro bazira isosi y´ubunyobwa yaraye
kuya 29-05-2012 saa 11h54' | 489  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Mu bitaro bya Kigeme ndetse no mu kigo nderabuzima cya Kigeme harwariye abarwayi basaga 53 bo mu itorero ry’Abadivanisiti b’umunsi wa karindwi rya Kirehe mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe nyuma yo kurya ifunguro bikekwako ritari riteguye neza.

Ku murongo wa telephone,twaganiriye n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert atubwira ko ibi biryo byateguwe kuwa gatanu tariki ya 26 Gicurasi mu rwego rwo kugira ngo bazarifungure bukeye ku isabato kandi aba ryagizeho ikibazo akaba aribo baryiteguriye.

Yakomeje atubwira ko iri funguro ryari rigizwe n’umuceri ndetse n’ubunyobwa.Mu barwaye kubera iri funguro hakaba harimo n’umushumba w’iryo torero.

Ngo nyuma yo gufata iri funguro,ku munsi wo ku cyumweru nibwo abantu bamwe batangiye kuribwa munda,kugira umuriro mwinshi ndetse no kuribwa umutwe .

Ku ruhande rwe,umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ngo asanga ibi byaba byaratewe n’iriya sosi y’ubunyobwa ubusanzwe abonako kuyitegura bisaba kuyitondera noneho hakiyongeraho kuba yari imaze amasaha menshi.

Amakuru akaba avuga ko uku gusangira kwari kwateguwe mu rwego rwo gusoza iminsi 10 yari yahariwe ububyutse muri iryo torero.

Mugisha Philbert yadutangarije ko nubwo iperereza rigikorwa mu rwego rwo kureba niba nta wari yahumanyije iri funguro,ibizamini byo kwa muganga byemeza ko iki kibazo gishobora kuba cyaratewe nuko ifunguro ryari riteguye nabi.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano