right side
Nyamasheke:Umukozi ushinzwe irangamimerere afungiye gusezeranya umugore inshuro ebyiri
kuya 23-05-2012 saa 05h51' | 3   | 583  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Kuri sitatiyo ya polisi ya Kanjongo hafungiye umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kanjongo witwa Mugabo Francois kubera gukurikiranwaho guseranya umugore inshuro ebyiri.

Uyu mugore wasezeranyijwe kabiri akaba yitwa Nyirantawuzuzakira Clementine ubu ubarizwa mu mudugudu wa Kamina,akagari ka Raro umurenge wa Kanjongo.

Nkuko twabtangarijwe n’umukozi ushinzwe irangaminmerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kagano ku murongo wa telefone,ngo uyu Nyirantawuzuzakira Clementine yabanje gusezeranira I Kagano ariko nyuma y’ayo masezerano ntago yigeze abana n’umugabo we.

Uyu mukozi ushinzwe irangaminmerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kagano yakomeje atubwira ko icyo yibuka aruko umugabo wari wasezeranye na Nyirantawuzuzakira Clementine yaje kwaka icyemezo cyo gusezerana (attestation de mariage) kuko ngo yashakaga kwaka gatanya (divorce).

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’umurenge wa Kanjongo Nidindayino J. Claude ariko telefone ye igendanwa ntitwabasha kuyibona,ibindi kuri iyi nkuru tukaza kubibagezaho nitumara kubimenya byose.

Kugeza ubu Nyirantawuzuzakira Clementine nawe akaba ari mu maboko ya polisi.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na gaspard Kuya 24-05-2012 saa 07:19"

Amaherere agwira abagabo, ibintu ni simple, bamurekure bakurikirane abaje bamubeshya ! naho uriya wasezeranyije ararengana kabisa, none se ajya kubasezeranya ntabwo bakurikije ya mihango yo kuranga ? niba byarakozwe bikamanikwa ahagaragara mu minsi iteganyijwe ndumva ntacyaha yaba yarakoze umunsi warageze akabasezeranya, keretse niba hari abaje gusegura ko atagomba gusezerana.

#2.Yanditswe na kamana Kuya 23-05-2012 saa 14:55"

Yewe uyu yarenganye pe !nonese ko ubwa mbere nyamukobwa atasezeraniye mu murenge we ?babitekerezeho bakore iperereza barebe ko ari icyo yari abiziho.

#3.Yanditswe na Emmy Kuya 23-05-2012 saa 08:49"

ntimumbwire ko mwafunze umugeni !!!!


Andika Igitekerezo Hano