right side
Nyuma y’imyaka 20 yishwe,hasohotse raporo yerekena ko bamwitiranyije n’undi basa
kuya 16-05-2012 saa 05h34' | 1   | 693  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika umugabo witwa Carlos DeLuna yishwe muri 1989 mu mwanya wa Carlos Hernandez kubera kubitiranya nyuma yuko Carlos Hernandez yari yakoze icyaha cyo kwica Wanda Lopez amwiciye muri sitation ya polisi.Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gicurasi akaba aribwo raporo igizwe n’amapaji agera muri 800 igaragaza akarengane ka nyakwigendera yashyizwe hanze.

Carlos DeLuna yishwe hakurikijwe itegeko mu mwaka wa 1989 muri Leta ya Texas ariko yicwa mu mwanya Carlos Hernandez kubera kwibeshya mu iperereza ryakozwe na polisi nkuko bigaragazwa n’iyi raporo.

Bimwe mu byatumye habaho uku kwibeshya hakaba hagaragaramo ko aba bombi bari hafi y’ahakorewe amahano,kuba bahuje amzina y’amakirisitu (Prenom),ariko mbere y’ibyo byose bakaba barasaga ku buryo wabafata nk’impanga.

Impuguke, mu by’amategeko professeur James Liebman agira ati : « Yakatiwe igihano cyo gupfa hashingiwe ku mutanagabuhamya umwe,hirengagijwe ibimenyetso byerekena ko arengana mu gihe habayeho kubitiranya ».

Iyi mpuguke muri Columbia School of Law hamwe n’abanyeshuri be batanu bakoze iperereza mu gihe kigera ku myaka itanu kuri uku kwibeshya k’ubutabera kugeza aho umuntu yishwe kandi arengana,maze basohora raporo igizwe n’amapaji 780 yise Los Tocayos Carlos : Anatomy of a wrongful execution (Les sosies Carlos : anatomie d’une erreur judiciaire),isohotse nyuma y’imyaka 30 Wanda Lopez, yishwe atewe ibyuma muri station ya polisi aho yakoreraga.

James Liebman ati :« Byose byazambye ku mugoroba umwe wo muri Gashyantare 1983,ubwo nyakwigendera yahamagawe na polisi inshuro ebyiri mu gushaka kumenya aho ari.Bashoboraga no kumutabara ataricwa.Nyuma y’iminota 40 habaye ubwo ubwicanyi ,Carlos DeLuna yahise afatirwa hafi y’iyo station,ashinjijwe n’umuntu umwe gusa uwo mwanya wari abonye asohoka muri butiki yiruka.Ariko yari yogoshe,yambaye ishati y’umweru nziza mu gihe umwicanyi yari afite ubwanwa bwinshi,yambaye ishati y’ikigina nkuko byagaragaye mu buhamya bwirengagijwe ».

Nyuma yuko akatiwe urwo gupfa, DeLuna yishwe atewe urushinge mu mwaka wa 1989 muri Leta ya Texas izwiho gutanga iki gihano kurusha izindi Leta zose zo muri Amerika.

Iyi raporo isozwa n’iatangazo rigaragaza ko bibabaje ko ibyatumye habaho uku kwibeshya ku rupfu rw’uyu DeLuna na n’ubu bikiriho aho bamwe baba bicwa kandi barengana.

Ese nyuma yo gusanga nyakwigendera yararenganyijwe,hazakorwa iki ?

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na KIGINA Kuya 17-05-2012 saa 11:04"

MY FRIENDS IYO BAYITA ERREUR JUDICIAIRE, AHANTU HENSHI BIRABA, GUSA IKIBAZO N’UKO UWO MUTIPE YISHWE AKABA ATAZUKA, NIYO MPAMVU AHANTU HENSHI BAGIKORESHA IGIHANO CYO KWICWA BAKAGOMBYE KUJYA BATEGEREZA IGIHE RUNAKA HAKABANZA GUKORWA UBUSHAKASHATSI BWIMBITSE KUWO BAGIYE KWICA. GUSA MU MATEGEKO IYO BYAGENZE GUTYO HABAHO REVIEW YA CASE UWARENGANYE AKARENGANURWA, GUSA IYO YAPFUYE URABYUMVA NAWE.


Andika Igitekerezo Hano