right side
Perezida wa FIFA Sepp Blatter yohereje ibaruwa yo kwihanganisha u Rwanda n’umuryango wa Patrick Mafisango
kuya 24-05-2012 saa 00h22' | 66  yanditswe na

Nyuma y’urupfu rw’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Simba yo mu gihugu cya Tanzaniya Patrick Mafisango,perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Sepp Blatter, yandikiye igihugu cy’u Rwanda acyihahanganisha ku bw’urupfu rw’uyu mukinnyi.

Sepp Blatter yagize ati :"Patrick Mafisango yari umukinnyi w’icyubahiro mu ikipe ye ndetse no mu mikino mpuzamahanga yo mu bihugu bitatu bitandukanye. Ni akababaro kuba atagiye kugaragara mu majonjora yo mu marushanwa y’igikombe cy’Afurika cyo muri 2013 n’igikombe cy’isi cyo muri Brazil 2014. Kandi ubwitange bwe bwari ingirakamaro.

Mu izina ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA n’umuryango w’umupira w’amaguru ku isi yose twifatanyije n’abanyarwanda cyane cyane umuryango wa Patrick Mafisango n’incuti n’abavandimwe. Yakomeje avuga ati :" mureke twese duhaguruke dufate mu mugongo tubakomeze muri ibi bihe by’byago barimo.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano