right side
Perezida wa Mali mu nzibacyuho yaraye ahondaguwe n’abigaragambyaga,kugeza agizwe intere
kuya 22-05-2012 saa 02h02' | 213  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Mu gihugu cya Mali kuri uyu wa mbere abatishimiye iyongerwa rya manda y’inzibacyuho ya Dioncounda Traoré babashije kwinjira mu biro bye i Bamako baramuhondagura ku buryo ubu ari indembe mu bitaro.

Dioncounda Traoré ubu akaba yajyanywe mu bitaro bya Point G biri i Bamako aho bivugwa ko yakomerekejwe cyane mu mutwe ndetse akaba yataye ubwenge nkuko bitangazwa n’umwe mu bari aho Sekou Yattara.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko abashinzwe umutekano baba barashe abantu 3 mu bigaragambyaga bagapfa.

Kuri uyu wa gatandatu akaba aribwo akanama gashinzwe ubukungu k’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba CEDAO,kemeje ko Dioncounda Traoré ayobora kugeza habaye amatora (mu gihe cy’umwaka) mu gihe byari bisanzwe biteganyijwe ko ayobora mu minsi 40 gusa.

Dioucounda Traoré yarahiriye kuyobora Leta y’inzibacyuho kuwa 12 Mata akayiyobora mu gihe cy’iminsi 40,bivuga ko yagombaga kugeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Gicurasi.Iyongerwa ry’iyi manda rikaba ariryo rikomeje gukurura uburakare ku gatsiko kahiritse ubutegetsi bwa Amadou Toumani Touré.

Nubwo Amadou Sanogo wari wafashe ubutegetsi ku ngufu yaburekuye ku mugaragaro muri Mata,akomeje kwerekana ko icyi gihugu ashobora kugikoresha icyo ashatse kugeza aho abantu babasha kwinjira mu biro bya perezida bakamuhondagura uko bishakiye.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano