right side
RDC:Imirwano yongeye gukara
kuya 21-05-2012 saa 06h56' | 466  yanditswe na Olive Mukahirwa

Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira iryo kuri uyu wa mbere, imirwano ishyamiranyije ingabo z’inyeshyamba n’ingabo za Republika iharanira demokarasi ya Congo yongeye kubera mu majyaruguru ya kivu aho hakaba mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo.

Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa , AFP ari kuvuga ko Ingabo za Leta ya Congo arizo zongeye kwigarurira akarere ka Bugusa kari karafashwe n’inyeshyamba, aha hakaba mu birometero 90 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Inzego z’ubuyobozi bw’gisilikare cya Repubulika Iharanira Democrasi ya congo zo zivuga ko inyeshyamba arizo zabashotoye, byagaragaraga ko zishaka kubakura aho bari bari, hakaba hari n’amakuru ari kuvuga ko haba hari umusilikare umwe wo mu ngabo za kongo waba wishwe n’inyeshyamba.

Abaturage batuye aka gace ka Tshengerero hafi y’ahabereye imirwano bahungiye mu gace ka Rutshuru, abandi bahungira mu Busanza mu Majyaruguru mu gihugu cy ’u Rwanda , ndetse abandi b’i Bunagana bahungiye mu gihugu cy’U Bugande.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano