right side
Rubavu : Abayobozi ba gereza bafungiwe kunyereza umutungo
kuya 27-05-2012 saa 09h07' | 1   | | 252  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Abayobozi batatu mu karere ka Rubavu Batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano kubera kunyereza umutungo no gukoresha impamuro mpimbano.

Alin Mukurarinda umuvugizi w’ubushinzacyaha bw’uRwanda

Muri abo batatu harimo John Bihingiro wahoze ari umuyobozi mukuru wa gereza ya Gisenyi, James Mugume umucungamari w’iyo gereza.

Si abo bayobozi ba gereza batawe muri yombi gusa, kuko n’umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere ka Rubavu Christopher Kalisa nawe yatawe muri yombi.

Bose bakaba bazira kunyereza umutungo wa rubanda, muri gereza ya Rubavu.

Bakoresheje impapuro mpimbano, bishyuye rwiyemezamirimo amafaranga yo kugemurira ibiribwa gereza, nyamara ngo n’ubwo ari nawe wari watsindiye isoko nta kiribwa na kimwe yigeze ageza muri iyo gereza.

Christopher kalisa, umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere ka Rubavu akurikiranyweho kuba yarishyuye uwo rwiyemezamirimo miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda. N’aho abandi bayobozi babari ba gereza bo bakoresheje impapuro mpimbano ziha uburenganzira bwo kwishyura rwiyemezamirimo.

Ubwo twavuganaga n’umuvugizi w’ubushinzacyaha bw’u Rwanda Alin Mukurarinda yadutangarije ko babataye muri yombi muri icyi cyumweru.

“Abo bagabo batawe muri yombi muri iki cyumweru ubu bari kuri station ya polisi I Rubavu”. Alin Mukururarinda yakomeje adutangariza ko batangiye kwitaba parike.

Icyakora ntabwo turamenya niba abo bagabo bemera cyangwa bahakana ibyaha baregwa ngo kuko hagikorwa iperereza.

Richard Dan IRAGUHA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na scientist in arthmetics Kuya 28-05-2012 saa 06:14"

nubundi john bihingiro akiri i mpanga yaregwaga kurya ibiryo by’abanyururu nibamufunge nawe yumve !!


Andika Igitekerezo Hano