right side
Rubavu:Imodoka yahitanye abantu babiri ubwo yagongaga ibitaro kubera kubura feri
kuya 10-05-2012 saa 07h44' | 296  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gicurasi mu masaha ya saa mbiri nibwo imodoka yo mu bwoko bwa taxi yabuze feri maze igonga ibitaro ubwo yamanukaga mu muhanda winjira mu mugi wa Gisenyi.

Amakuru dukesha Kamanzi Alphonse umuturage utuye muri uyu mugi wa Gisenyi avuga ko babonye imodoka imanuka yiruka cyane isa n’iyabuze feri maze igahita igonga urukuta rw’ibitaro,bityo ikangirika cyane ari byo byatumye ihita igwamo abantu babiri naho abandi 14 bagakomereka.

Ayo makuru akomeza avuga ko umushoferi yaba hari abo yabwiye ko abuze feri aribwo yatangiraga kurwana n’imodoka kugeza iyo mpanuka ibaye.

Mu bitabye Imana harimo uwitwa Mutabazi Jean wari umusirikare mu ngabo z’urwanda akaba afite ipeti rya Sergent naho undi akaba ataramenyekana umwirondoro we,aho bamwe bakekako ashobora kuba ariwe mushoferi wari utwaye iyi modoka, abandi bagakeka ko umushoferi yaba yahise atoroka.

Photo:Archive

N.E

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano