right side
Rwubaka Alphonse ,umucungamari wa BPR ya Bugarama arashinjwa kwiba miliyoni 8 muri banki yari ayoboye.
kuya 11-05-2012 saa 06h36' | 1   | 390  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Gicurasi abantu batanu aribo Kayiranga Emmanuel,Ngizwenayo Jean Damascene,Ntakirutimana Alfred na Sindayiheba Vincent bayobowe n’umucungamari wa banki y’abaturage y’u Rwanda agashami ka Bugarama mu karere ka Rusizi Rwubaka Alphonse bagejejwe mu maboko y’ubushinjacyaha aho bakurikiranyweho ubujura ndetse no gukoresha impapuro mpimbano.

Aba bagabo bakaba bashinjwa kuba bariganye sheki y’umunyamuryango wa Banki y’abaturage y’u Rwanda Barwanashyaka Edouard ubusanzwe uba I Kigali maze bakabikuza amafaranga ari kuri konti ye anagana na miliyoni zirindwi n’ibihumbi n’ibihumbi magana inani na mirongo itanu (7.850.000 Frw).

Aya mafaranga yose bakaba barayabikurije muri aka gashami ka Bugarama uyu Rwubaka Alphonse abereye umucangamutungo aho yabikujwe n’uwitwa Sindayiheba Vincent.

Kuri uyu wa kane akaba aribwo ubushinjacyaha bwagejeje aba bagabo batanu imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Rusizi aho bwasabye ko bakurikiranwa bafunze mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha bakurikiranyweho nyuma yo kugaragaza ko bashobora gutoroka.

Biteganyijwe ko urukiko rw’ibanze rwa Rusizi ruri butangaze icyemezo cyarwo ku byifuzo by’ubushinjacyaha kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa kumi zuzuye.

N.E

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na ingwemoney@yahoo.fr Kuya 15-05-2012 saa 09:02"

Mbaye mbasabye gukoresha ubushishozi ;kwi perereza ryi mbitse kuri ibyo byaha uwo mwana wiwacu akurikiranyweho ;murebe niba nta makimbirane ari hagati aho ;kuko twumva atari shyashya aho akorera,ni mubyirukanse vuba hatavaho mugatuma ahomba na kazi ;amaze gushyitsa mu mezi atandatu ahita atakaza akazi,birambabaje kuba afunzwe ni uwiwacu ;Imana iramuzi kandi ntacyo azavamo,bye


Andika Igitekerezo Hano