right side
Sarkozy yahambiye utwe asohoka muri Elysee ku mugaragaro
kuya 15-05-2012 saa 08h28' | | 566  yanditswe na

Nyuma yo gutsindwa na Francois Hollande ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2012, nibwo perezida Nicolas Sarkozy yasohotse muri Elysee ku mugaragaroi.

Hollande ari gusinya ko ageze muri Elysee

Ku masaha ya saa yine za mugitondo nibwo Francois Hollande, yari ageze ku itapi y’umutuku imbere y’inyubako agiye gukoreramo nka Perezida mushya aho yakiriwe muri champ Elysee na Nicolas Sarkozy. Sarkozy ari gusezera Hollande

Muri uyu muhango Nicolas Sarkozy yeretse uyu mugabo ibyumba byose bigize iyi nyubako aho byakozwe mu minota 38, bakaba banagiranye ikiganiro mu mwiherero,nyuma Francois Hollande aherekeza Sarkozy n’umugore we ku mudoka yabo nuko agaruka gutangira gukomeza ibirori byaranzwe n’akarasisi k’abasirikare n’imbyino byo kwakira umukuru mushya w’igihugu.

Sarkozy yinjira mu modoka Sarkozy n’umugore we bakaba bahise berekeza mu majyepfo y’Ubufaransa aho bagiye mu kiruhuko cy’iminsi 15 bakaba bagiye gutangira ubuzima bushyashya.

Francois Hollande w’imyaka 57 abaye perezida wa 7 kuri Repuburika ya 5. aje asanga ibibazo bikomereye abaturage b’iki gihugu harimo ubushomeri k’urubyiruko, ikibazo cy’imisoro iri hejuru cyane n’ibibazo bya politiki bisizwe na Sarkozy.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano