right side
Serugaba Eric agiye kuva mu busore
kuya 30-03-2012 saa 13h10' | | 118  yanditswe na

Umukinnyi ukinira ikipe ya Kiyovu sports akaba na kapiteni wayo, Serugaba Eric aratangaza ko agiye kurushinga vuba aha, hamwe n’umukunzi we Bora Murekatete kuri 26 Gicurasi 2012. Nkuko ikinyamakuru Izuba rirashe cyabyanditse.

Uyu mukinnyi akaba atangaza ko ubukwe bugomba kugenda neza kandi bukitabirwa n’abagenzi be bakorana umwuga wo gukina umupira w’amaguru n’abandi basiportif muri rusange, akongeraho ko nubwo umukunzi we ataba mu Rwanda ariko ko tariki 10 Gicurasi agomba kuba asesekaye i Kigali, avuye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kuko ariho yiga.

Serugaba n’umukunzi we Murekatete

Akomeze avuga ko ubu bukwe buzabera muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), mu cyumba cy’iyo kaminuza akongeraho ko mu minsi irimbere agomba gusaba umutoza we ikiruhuko kugirango abone uko atangira kwitegura ubukwe. Uyu mukunzi we uturutse muri leta zunze ubumwe z’Amerika ni bamara gukora ubukwe. Nyuma y’amezi 10 azasubira muri icyo gihugu kuko ari naho umuryango we utuye , ariko uyu mukinnyi akaba atari yamenya niba bazajyanayo gusa akavuga ko afite gahunda yo kuzatura muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Serugaba Eric w’imyaka 22, amaze gukinira ikipe ya Kiyovu Sport imikino yose ya shampiyona muri uyu mwaka ndetse ni nawe ufite ibitego byinshi muri iyi kipe kuko afite ibitego umunani.

foto : interineti

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano