right side
Sosiyeti sivile yakusanyije amasinya y’abantu 20.000 basaba ko komisiyo y’amatora yakwegura
kuya 26-05-2012 saa 05h03' | 1   | 625  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Sosiyeti sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yarangije gukusanya imikono (signatures) y’abantu ibihumbi makumyabiri (20.000) mu rwego rwo gusaba komisiyo ishinzwe amatora (CENI:Commision Electorale Nationale Independante) muri kiriya gihugu kwegura.

Ibi byagaragajwe na Jean-Bosco Puna,umunyamabanga uhoraho w’iyi sosoyeti kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi ubwo yasobanuraga ibikubiye muri iyi raporo igizwe n’imikono y’abantu 20.000 I Kinshasa.

Kuri Jean Bosco Puna,Ceni iyobowe na Daniel Ngoy Mulunda yatengushye abanyekongo mu matora yo kuwa 28 Ugushyingo 2011.Imiryango mynshi yaba ikorera mu gihugu cyangwa mpuzamahanga,imitwe ya politiki yemwe na perezeda wongeye gutorwa muri ayo matora Joseph Kabila,bazi uburiganya bwagaragaye muri ayo matora.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa na Jean Bosco Puna, hakaba harimo kuba inyandiko mvugo nyinshi z’amatora yo m’ Ugushyingo 2011 zarazimiye. ”Biragoye ubu kugira ikimenyetso cy’amatora yo m’Ugushyingo 2011 muri arishive ya Ceni kuberako inyandiko mvugo hafi ya zose zazimiye.

Jean Bosco Puna agaragaza ko Kugeza ubu bafite ikizere kuri iki gikorwa,kandi ngo asanga ingufu zose za sosiyeti sivile zizigaragaza kuwa mbere tariki ya 28 mu nteko y’abadepite ubwo iyi raporo yatangiye kuva kuwa 18 Mata izaba itangwa ku mugaragaro”.

“Dufite ikizere kuko iyi nteko (kandi n’ubundi yashyizweho muri aya matora yo kuwa 28 Ugushyingo) yashyizweho n’abaturage,twiyumvisha ko igomba kumva ibibazo by’abaturage kuko aribo ihagarariye”. Biro ya Ceni ikaba igizwe n’abantu 7,muribo 4 bakaba ari abo mu ishyaka riri ku butegetsi,3 bo mu mashyaka arwanya ubutegetsi.Sosiyeti sivile ikaba yarasabye kuva kera ko nayo yahagararirwa muri Ceni ariko nanubu bikaba bitaremerwa.

Amajwi menshi asaba ivigururwa ry’iyi komisiyo ya Ceni akaba yaragaragaye muri aya mezi.Aha twavuga nk’ibyagaragajwe n’indorerezi z’umuryango w’ibihugu by’iburayi,amashyaka arwanya ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta yaba iyo muri RDC ndetse n’impuzamahanga.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na YVONNE Kuya 27-05-2012 saa 00:50"

Hazakurikiraho iya Kirizorogi hano iwacu mu Rwanda gusabwa gutanga imihoho ! Ko nawe atekinika da !


Andika Igitekerezo Hano